AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir yashinjwe ibyaha bya ruswa

Omar al-Bashir, wahoze ari umukuru w’Igihugu cya Sudani akeguzwa n’ingabo z’igihugu nyuma y’imyigaragambyo yari imaze igihe ikorwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu abaturage batemeranya n’imiyoborereye, ubu yashinjwe ibyaha bya ruswa yakoze ubwo yari akiri ku buyobozi.

Ubushinjacyaha bwirinze guhita butangaza mu buryo bwimbitse ibijyanye n’ibyaha bya ruswa uyu mugabo akurikiranweho n’uburyo byagiye bikorwamo.

Omar Al-Muri Bashir yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cy’iki gihugu taliki ya 11 Mata 2019, bitewe n’uko abaturage bari basigaye batumva neza imiyoborere ye nyuma yo kubona ko asigaye ayoborana igitugu ndetse n’igiciro cy’umugati kikaba cyari cyarushijeho kwiyongera.

Ibi byatumye abaturage b’iki gihugu bafata iya mbere batangira kujya mu mihanda itandukanye bamagana akarengane barimo n’imiyoborere idahwitse ya Perezida Omar Al-Bashir.

Nyuma y’iyeguzwa rya Bashir ingabo z’iki gihugu nizo zahise zikiyobora mu nzibacyuho.

Abaturage ba Sudani, ntibahwemye gukaza imyigaragambyo bitewe n’uko batifuza ko ubuyobozi buguma mu maboko y’igisirikare ahubwo ko ibyiza ari uko Abasivili ari bo bagiramo uruhare rwinshi kurushyaho.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, abaturage 61 bapfuye bari mu myigaragambyo barwanya igisirikare cyafashe ubutegetsi baharanira ko bwahabwa Abasivile.

Bashir yakuwe ku butegetsi nyuma y’imyaka 30 yari amaze ari Perezida. Kuva ubwo ntaragaragara mu ruhame.

Bashir muri Gicurasi yashinjwe ibyaha bitandukanye birimo ibyo kwibasira inyoko muntu no kwica abigaragambya.

Bashir yashinjwe ibyaha bya ruswa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger