AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Uwahoze ari Perezida wa Misiri yapfiriye mu rukiko

Uwigeze kuba Perezida wa Misiri Mohammed Morsi nyuma agahirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’iki gihugu mu mwaka wa 2013, yitabye Imana ku wa Mbere taliki ya 17 Kamena 2019, ari mu rukiko.

Ikinyamakuru Euronews dukesha iyi nkuru, kiravuga ko urupfu rwa Mohamed Morsi rwatangajwe na Television ya kiriya gihugu yigeze kuyobora.

Iki kinyamakuru kivuga ko Morsi w’imyaka 67 yagaragaje ibibazo byo guta ubwenge akagwa mu rukiko ari mu iburanisha agahita anapfa.

Mohamed Morsi waregwaga ibyaha birimo kugira uruhare mu itoroka ry’abafungwa n’icyo kumena amabanga ya Leta, muri 2015 yari yakatiwe igihano cy’urupfu.

Icyo gihe amadini n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashinjaga ubutegetsi bwa kiriya gihugu gukoresha ubucamanza ngo burwanye uyu wahoze ari umukuru wa kiriya gihugu n’abari bamushyigikiye.

Mohammad Morsi yitabye Imana ari mu rukiko
Twitter
WhatsApp
FbMessenger