AmakuruImikino

Uwahoze ari myugariro wa Kenya yahanishijwe na FIFA imyaka 10 atagaragara muri ruhago

George Owino wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Kenya Harambe Stars, yahawe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA igihano cyo kumara imyaka 10 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Uyu yazize guhamwa n’icyaha cyo kugurisha imikino.

Owino wanakiniye ikipe ya Mathare United yanaciwe na FIFA akayabo ka miliyoni imwe n’igice y’Amashiringi ya Kenya angana n’asaga miliyoni 13 z’Amanyarwanda.

Uyu mukinnyi yari amaze igihe akorwaho iperereza rijyanye n’imikino y’ikipe y’igihugu ya Kenya yagurishije hagati ya 2009 na 2011.

Itangazo FIFA yashyize ahagaragara riragira riti” Ku bw’ibyo, Umukinnyi w’Umunya-Kenya George Owino yafatiwe ibihano byo kutagira ibikorwa ibyo ari byo byose bijyanye n’umupira w’amaguru agaragaramo haba ku rwego rw’igihugu ke cyangwa ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka 10. Byongeye, yaciwe amande angana na CHF (Amafaranga y’amasuwisi) 15,000.”

Uretse uyu munya-Kenya, hari n’abandi bahagaritswe ubuzima bwabo bwose mu bikorwa by’umupira w’amaguru na bo bazira kugurisha imikino y’amakipe yabo.

Aba barimo Karlon Murray wo muri Trinidad and Tobago, Keyeno Thomas wo muri Trinidad and Tobago, Hellings Mwakasungula wo muri Malawi, Ibrahim Kargbo wo muri Sierre Leone, Kudzanai Shaba wo muri Zimbabwe, Seidath Tchomogo wo muri Benin na Leonel Duarte w’Umunya-Cuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger