AmakuruImyidagaduro

Uwahoze akina Pronography niwe urigushinja P.Diddy kumukoresha imibonano mpuzabitsina

Uwahoze ari umukinnyi wa filimi z’urukozasoni yareze umuraperi Sean “Diddy” Combs uzwi nka P Diddy,kumuhatiriza gukorana imibonano mpuzabitsina n’abashyitsi bazaga mu birori yateguraga.

Uyu mugore Adria English wamenyekanye muri ziriya fiilimi nka Omunique, yavuze ko Diddy yamuteye ubwoba ko azamushyira hasi niyanga gusambana n’abakiriya be.

Adria English, yavuze ko ubwo yari kumwe n’uwaje kuba umukunzi we muri 2004,uyu muraperi yamusabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa hanyuma akamuha akazi.

Aba ngo bahuriye na Diddy mu birori byo kumurika imideli muri kompanyi ye yitwa,Sean John.

The U.S. Sun yavuze ko yabonye ubutumwa bw’umwunganizi wa Combs witwa Jonathan Davis wamaganye ibyo birego.

Ati: “Uko abatanga ibirego bangana kose ntabwo bizahindura ko Bwana Combs nta muntu n’umwe yasambanyije ku ngufu.”

Uyu mugore wareze P Diddy,yavuze ko nyuma y’uko we n’undi banze gukorana imibonano mpuzabitsina n’uyu muraperi,ngo yongeye guha akazi umukunzi we nyuma,asaba ko kugira ngo agahabwe ari uko uyu mugore yajya abyina mu birori by’abambeye umweru Diddy ategura hanyuma arabyemera.

Uyu mugore yavuze ko Diddy yatumye asambana n’umukire witwa Jacob Arabov atabishaka ndetse ngo byageze ubwo ahunga ajya ahandi cyane ko yatinyaga ko uyu muraperi w’umukire yamugirira nabi.

Uyu n’umugore wa 10 ureze P Diddy kumushora mu bikorwa by’ubusambanyi no kumuhohotera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger