Uwahoze akina muri Manchester United yise Pogba “ikigoryi”
Nyuma y’amakimbirane amaze iminsi avugwa hagati y’umutoza wa Manchester United Jose Mourinho n’umukinnyi wo hagati Paul Pogba, bikomeje gufata indi ntera bitewe n’imyitwarire mibi uyu mukinnyi akomeje kugaragaza mu kibuga atakaza imipira uko yishakiye bamwe bita ko aba ashaka guhima umutoza we.
Ibi byavuzweho mu buryo butandukanye benshi mu nkora mutima za Manchester United banenga ko Pogba akomeje gushyira ikipe ahabi, byiyongeyeho ko na Jose Mourinho yari aherutse kumwita Virus iri mu ikipe ku mugaragaro.
Ibi byabaye nk’ibyongereye guhangana hagati ya Mourinho na Paul Poagba kuko nawe yahise atangaza ko Mourinho ariwe Virus ituma Manchester United irenga umutaru mu mikino ya Shamiyona ya Bongeleza.
Mubakomeje kunenga Paul Pogba harimo umwongereza Paul Emerson Carlyle Ince wahoze akinira ikipe ya Manchester United, wavuze ko Paul Pogba ari ikigoryi ashingiye ku bikorwa bye mu kibuga ngo bituma atakaza imipira uko yishakiye ashaka guhimana.
Paul Ince w’imyaka w’imyaka 51 y’amavuko, avuga ko umutoza Jose Mourinho atari shyashya ariko na none ko amakosa yose atamushyirwa ku mutwe, agashinja Pogba kutamufasha ahubwo akajya mu kibuga nk’urimo kwifotoza.
Aganira n’ikinyamakuru PaddyPower News, Paul Ince, yagize ati “Niba atekereza ko umwanya we ari ukuza mu kibuga agakora udukoryo twe ari natwo dutuma atakaza umupira, ni ikigoryi”.
Akomeza avuga ku mutoza Jose Mourinho umaze iminsi atavuga rumwe n’uyu mukinnyi Pogba, yagize ati “Mushobora kunenga Mourinho ku bintu bimwe na bimwe, ariko ntabwo yanengwa kuri buri kimwe cyose, Pogba we ubwe ntabwo amufasha, kandi afite uburengenzira bwo kugenda”.
Byavuzwe kenshi mu itangazamakuru ko umwuka utifashe neza hagati y’umutoza Mourinho na Pogba n’abandi bakinnyi. Ubu iyi kipe ya Man Utd ikaba idahagaze neza mu irushanwa ryo mu gihugu cy’u Bwongereza, aho ubu iri ku mwanya wa munani n’amanota 23 mu gihe Man City iyoboye urutonde ifite 41.
Umufaransa Paul Pobga ubu ufite imyaka 25 y’amavuko yinjiye mu ikipe ya Manchester United muri Kanama 2016, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu yo kuzajya ayikinira, akazajya ahembwa ibumbi 220 by’amapaundi ku cyumweru.