Uwahabwaga amahirwe yo kuba Perezida wa Brazil yatewe icyuma ari kwiyamamaza
Jair Bolsonaro umukandida wahabwaga amahirwe yo kuba Perezida wa Brezil yatewe icyuma ari mu mbaga nini y’abaturage ari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ibi byabereye mu mujyi wa Minas Gerais uri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Brazil. Umuhungu w’uyu mukandida yabwiye BBC ko se amerewe nabi cyane , abaganga bakiriye Jair Bolsonaro mu bitaro na bo batangaza ko amerewe nabi cyane dore ko icyuma yatewe ngo cyageze ku mara gusa ngo hari icyizere ko yakira.
Umuhungu w’uyu munyepolitike yanditse kuri Twitter ko se amerewe nabi kurusha uko byari bimeze , yanditse agira ati:”Yari ameze nabi cyane kurusha uko twabitekerezaga, yavuye amaraso menshi, yageze mu bitaro afite amaraso ari ku kigero cya 10/3, yari hafi gupfa, ariko ubu ameze neza, ndabasaba ko twamusengera. ”
Uyu mukandida Perezida, Jair ni umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’abahezanguni batifuza ko hari abanyamahanga batura muri kiriya gihugu. Imibare yerekana ko uyu mugabo yari afite amahirwe yo gutorerwa kuyobora Brazil kuko abo mu ishyaka rye bamwamamaje henshi kandi ibitekerezo bye bikaba bikunzwe n’urubyiruko rushinja abimukira kurutwarira akazi.
Hagati aho Igipolisi kivuga ko cyafashe uwakoze iryo bara witwa Adelio Obispo de Oleveira. n’ubwo Polisi yageragezaga ku murinda ntibyatumye abaturage batamukubita kubera ibyo yakoze . Gusa kuri ubu Jair Bolsonaromu arwariye mu cyumba cy’abarwayi barembye cyane nyuma yo kubagwa, biteganyijwe ko azamara iminsi icumi muri ibyo bitaro.