Uturere 11 twibasiwe cyane na Covid-19 twashyizwe muri gahunda ya Guma Murugo
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame ariko hifashishijwe ikoranabuhanga yashyizeho amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 harimo gahunda ya Guma Murugo.
Iyi nama yashyizego ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zirimo Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 tw’Igihugu.
Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus ariyo mpamvu twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.
Uturere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.
Abaturage batuye muri utwo turere cyo kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange basabwe kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zatuma bakora ingendo zitari ngombwa .
Muri utwo turere umunani n’Umujyi wa Kigali, gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze bibujijwe cyo kimwe n’ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Imodoka zitwara abakozi bagiye mu bikorwa byemerewe gukomeza gukora, zo zizajya zigenda.
Moto n’amagare ntabwo byemerewe gutwara abantu ariko zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.
Inama y’Abaminisitiri kandi yagennye ko ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera bigomba gufungwa “kereka abatanga serivisi z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera”.
Kurundi ruhande abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose.
Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Kubijyanye n’uburezi ,amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze mu gihe ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta hagomba gutangazwa amabwiriza yihariye abareba.
Inama y’Abanisitiri kandi yemeje ko mu bindi bice bitari muri Guma mu Rugo, ho ingendo zibujijwe guhera saa kumi kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro