Ushinzwe igura n’igurisha muri APR FC yifatiye ku gahanga abanyamakuru abita imbwa z’imisega
Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha muri APR FC yongeye kwifatira kubgahanga abanyamakuru arabatuka arabandagaza avuga ko ntawe ubuza imisega kumoka.
Mu ntangiriro za Kanama uyu mugabo nabwo yari yumvikanye atuka Abanyamakuru, bamwe abitwa imandwa, abandi abita injiji n’abanyeshyari.
Mu cyumweru gishize ubwo CAF yatangazaga ko Mohamed Adil Erradi atemerewe gutoza APR FC mu mikino Nyafurika bitewe n’uko ibyangombwa bye biri hasi cyane n’ibisabwa, bamwe mu Banyamakuru bongeye gushimangira ko Mupenzi ariwe wishe umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mupenzi Eto’o usanzwe ari Manager wa Adil ntabwo yabyakiriye neza, mu mashusho magufi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga akaba yavuze ko ntawe ubuza imisega kumoka.
Mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, Mupenzi Eto’o yafashije APR FC kugura abakinnyi barimo Karera Hassan wakiniraga AS Kigali, Nsabimana Aimable wakiniraga Police FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura Victory Sports, Kwitonda Allain wakiniraga Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC na Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports.
Uretse abo yafashije APR FC kugura, hari abandi bayikiniraga yafashije kwerekeza mu makipe yo hanze y’u Rwanda barimo Manzi Thierry wagiye muri FC Dila Goli yo muri Georgia, Imanishimwe Emmanuel wagiye muri AS FAR Rabat yo muri Morocco na Mutsinzi Ange wagiye gukora igeragezwa muri Oud-Heverlee Leuven yo mu Bubiligi nyuma yo kuritsindwa ahita yerekeza muri CD Trofense ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal.