AmakuruImyidagaduro

Ushinjwa kwivugana Mowzey Radio yongeye kugezwa mu rukiko

Umusore witwa Godfrey Wamala uzwi ku izina ry’akabyiniro rya Troy, ushinjwa gukubita umuhanzi Mowzey Radio wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda bikamuviramo kwitaba Imana, yongeye kugezwa imbere y’ubutabera.

Uyu musore yageze imbere y’urukiko asaba ko yaba arekuwe by’agateganyo ariko icyifuzo cye birangira gitewe utwatsi.

Ku italiki ya 1 Gashyantare 2018, nibwo Moses Sekibogo [Radio] yitabye Imana bikomotse kukuba yarakubiswe na Troy akajya muri Coma nyuma yaho akaza gushiramo umwuka.

Troy yari ashinzwe umutekano mu kabari kitwa The Bar gaherereye mu gace ka Entebbe ari naho yakubitiye Mowzey Radio waririmbaga.

Yatawe muri yombi tariki 04 Gashyantare 2018 nyuma y’iminsi yari amaze yihisha inzego z’umutekano.

Kuva icyo gihe ntabwo araburanishwa mu mizi. Kuri uyu wa 08 Kanama 2019 yagejejwe imbere y’urukiko asaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko umucamanza avuga ko adashobora gufata umwanzuro ku busabe bwe kuko hari undi wari wabufasheho icyemezo.

Urubanza rwa mbere rwaburanishijwe n’uwitwa Jane Francis Obodo wari wanzuye ko Troy akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ibi byatumye umucamanza wo mu rukiko rukuru Nyanzi avuga ko uwari wafashe icyemezo ari nawe ufite ubushobozi bwo kurekura uyu musore umaze umwaka n’igice mu buroko.

Troy yaherukaga imbere y’urukiko tariki 24 Kanama 2018 nabwo aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyakwigendera Mowzey Radio  yahoze aririmba mu Itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda, aho yafatanyaga na Weasel Manizo, kuri iyi nshuro ukomeje gukora umuziki ari umwe ariko akibarizwa muri Good Lyfe.

GodFrey yasabye urukiko kurekurwa by’agateganyo biba ubusa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger