AmakuruPolitiki

USA:Perezida Joe Biden yikuye mu bikorwa byo guhangana na Trump mu matora

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yikuye mu bikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Yagaragaje ko we n’Abanyamerica bafatanyije,bageze kuri byinshi mu gihe yamaze ayoboye iki gihugu cy’igihangage.

Biden yatangaje ko gufata uyu mwanzuro ari “ku nyungu nziza z’ishyaka rye n’igihugu.”

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe habura amezi ane ngo Abanyamerika bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Biden yagaragaje ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zihagaze neza mu bukungu ndetse avuga ko yizeye neza ko iyo ntambwe izakomeza guterwa n’undi wese uzamusimbura.

Kugeza ubu Donald Trump uri mu bari kuvugwa cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza muri leta zitandukanye, afite amahirwe yo kongera gutura muri White House yahozemo.

Kuva Donald Trump yaraswa bakamihusha, byahise bimwongerera igikundiro no kuvugwa cyane na rubanda amahirwe ye aratutumba.

Perezida Joe Biden atangaje ibi, mu gihe yari aherutse gutangazwa ko agifite imbaraga zo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger