Usain Bolt yamaze kubona ikipe y’umupira w’amaguru yahoze yifuza gukinira
Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru Usain St Leo Bolt yamaze kubona ikipe imufasha kugera ku nzozi ze yahoze afite zo gukina umupira w’amaguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu taliki ya 18 Kamena 2018 ni bwo Usain Bolt yageze muri Australia mu mujyi wa Sydney aho yakiriwe n’abafana benshi bikipe ya Central Coast Mariners agiye gukinira.
Usain Bolt wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru muri metero 100 naa 200 umwaka ushize , umukino anafitemo imidali myinshi ya zahabu mu mikino ya Olempike, akigera muri Australia yavuze ko ageze kubyo yifuzaga kandi ko agiye gukora ibishoboka byose akazafasha ikipe yerekejemo.
Yagize ati :”Ibi ni ukuri , nari narabivuze umwaka ushize , ndashaka gukina umupira w’amaguru kandi ndabishoboye , nzi ibyo nshobora gukora , nishimiye Mariners yampaye aya mahirwe yo kuragaza icyo nshoboye. ”
Biteganyijwe ko azakina umukino we wa mbere ku wa 31 Kamena, Bolt yasabye ko agomba gufatwa nk’abandi bakinnyi ba Central Coast Mariners akabana nabo mu byumba byabo aho kujya kuba mu mahoteli akomeye mu mujyi wa Sydney.
Uyu munya-Jamiaca ufite imyaka 31 y’amavuko yagiye akora imyitozo mu makipe atandukanye harimo Borussia Dortmund, Stromgodset na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo. Bolt byagiye bivugwa ko akunda cyane ikipe ya Manshester United ndetse yagiye anayisura bigera naho bavuga ko azakinira iyi kipe.