AmakuruImikino

Usain Bolt na Mo Farah batumiwe muri Kigali International Peace Marathon

Usain Bolt na Mohamed Farah ibyamamare  mu mukino wo gusiganwa ku maguru batumiwe mu isiganwa mpuzamanga rya Kigali (Kigali International Peace Marathon) rizaba ku nshuro yaryo ya 15 .

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), butangaza kohatumiwemo abanyabigwi batandukanye barimo Usain Bolt na Mohamed Farah bamamaye cyane mu gusiganwa ku maguru.

Mu batumiwe harimo  Usain Bolt (Jamaica), Mohamed Farah (ukomoka mu Bwongereza), Nawal El Moutawakel (Maroc), Tirunesh Dibaba (Ethiopie) na Tegla Chepkitel Loroupe (Kenya) batatumiwe kugira ngo basiganwe ahubwo ari ukugira ngo irushanwa rirusheho kugira agaciro.

Gusa aba batumiwe bashobora kuzasiganwa mu bilometero 10 byagenewe abishimisha, (Run for Fun). Abandi batumiwe muri Kigali International Peace Marathon barimo Umwongereza uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku Isi (IAAF), Sebastian Coe n’umunya-Cameroun, Hamad Kalkaba Malboum, uyobora Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri muri Afurika (CAA).

Ku nshuro ya 15 iri rushanwa rigiye kuba, iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005, aho iba igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa intera y’ibilometero 42,1, iya 21, ndetse n’iy’ibilometero 10 ku bishimisha batarushanwa (Run for Fun) haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Perezida wa RAF(Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ), Mubiligi Fidèle yatangaje ko  ubu mu batumiwe, uwamaze kwemeza ko azitabira Kigali International Peace Marathon ari Tirunesh Dibaba, umukinnyi w’umugore ukomeye muri uyu mukino ku rwego rw’Isi.

Iyi  Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iteganyijwe tariki ya 16 Kamena 2019, umwaka ushize hiyandikishije abantu basaga 7,950 bavuye mu bihugu 34.  byitezwe ko umubare w’abaryitabira uziyongera ukagera ku bihumbi 10 dore ko imibare y’abaryitabiriye kuva mu 2010 igaragaza ko buri mwaka biyongera.

Tirunesh Dibaba kwemeza ko azaza i Kigali
Mohamed Farah yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya 2012 na 2016 mu gusiganwa metero ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10
Usain Bolt wamaze gusezera gukina uyu mukino ari we ufite agahigo ko gukoresha ibihe bito mu gusiganwa metero 100 na 200

Twitter
WhatsApp
FbMessenger