AmakuruImikino

USA yatwaye igikombe cy’Isi cya 2019 cy’abagore

Ikipe y’igihugu y’abagore ya leta zunze ubumwe za Amerika yegukanye igikombe cy’isi cya 2019 cyaberaga mu Bufaransa nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu y’ubuhorandi ku mukino wa nyuma.

Leta zunze ubumwe za Amerika yisubije iki gikombe kuko ari yo yari ifite icya 2018, umugore witwa Megan Rapinoe ni we watsinze igitego cya mbere kuri penariti hashize iminota 8 Rose Lavelle atera ishoti riremereye mu izamu atsinda igitego cya kabiri.

Ibi bitego byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino. Uyu Rapinoe ni we wanatwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Iki gikombe cy’isi cy’abagore cyaberaga mu Bufaransa cyari kimaze ibyumweru bine kiba, hakinwe imikino  51 habonekamo ibitego 144.

USA ni yo itwaye igikombe cy’isi, Ubuholandi butwara umwanya wa kabiri mu gihe Suede ari yo yabaye iya gatatu itsinze abongereza ibitego 2-1.

Mu magambo yabo, bavuze ko batwaye iki gikombe cy’isi bitari byoroshye,  kuko bagitwaye amakipe akomeye nka England, France, Spain, Germany na Australia.

USA yishimira igikombe batwaye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger