USA yarashweho igisasu n’nyeshyamba imaze iminsi igabyeho ibitero
Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ku munsi w’ejo kuwa 14 Mutarama 2024, zahanuye igisasu cyarashwe n’inyeshyamba z’aba-Houthi zikorera muri Yemen, nyuma y’iminsi mike icyo gihugu gitangije ibitero byo mu kirere kuri izo nyeshyamba.
Ni igisasu cyarashwe giturutse mu birindiro by’aba-Houthi, cyerecyeza ku bwato bw’intambara bw’Abanyamerika buzwi nka USS Laboon.
Kuwa Gatanu ushize nibwo Amerika n’ibihugu by’inshuti byatangije ibitero simusiga ku nyeshyamba z’aba-Houthi bivugwa ko zifashwa na Iran.
Ni inyeshyamba ziyemeje gutangira no kurasa ku bwato bufite aho buhuriye na Israel cyangwa inshuti z’icyo gihugu, cyane cyane ubw’ubucuruzi bunyura mu Nyanja itukura.
Izo nyeshyamba zibikora zigamije kwihimura ku bitero Israel imaze igihe igaba ku mutwe wa Hamas muri Gaza.
Aljazeera yatangaje ko guhera mu Ugushyingo 2023, nibura ubwato 26 bwarashweho n’izo nyeshyamba. Byatumye bumwe mu bwato bwifashishaga iyo nzira buhagarika ibikorwa cyangwa buhindura inzira, bishyira mu kaga ubucuruzi mpuzamahanga.
Bivugwa ko nyuma y’ibitero aba-Houthi batangiye kugaba ku bwato bunyura mu Nyanja itukura, byagabanyije umubare w’ibicuruzwa byanyuraga muri ayo mazi ho 40%. Ubusanzwe ku munsi muri Nyanja itukura hanyura ibicuruzwa bya miliyari $3na miliyari $9.
Kuri iki Cyumweru Umuvugizi w’Aba-Houthi Mohammed Abdulsalam yashinje Amerika kuvogera ubusugire bwa Yemen nyuma y’ibitero byo mu kirere biri kugabwa ku birindiro by’uwo mutwe