USA: Umupolisi wishe GeorgeFloyd amupfukamye ku ijosi yakatiwe n’urukiko
Umupolisi Derek Chauvin ukurikiranyweho kwivugana ubuzima bwa George Floyd yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 22.5, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi yashinjwe nyuma yo guhitana uyu musore wapfuye amusaba imbabazi.
Derek Chauvin ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoze ubwo yapfukamaga ku ijosi ry’umwirabura George Floyd mu gihe kingana n’iminota icyenda n’amasegonda 29 kugeza ashizemo umwuka.
George Floyd yishwe na Derek Chauvin maze amashusho y’uko byagenze afatwa n’umukobwa muto hifashishijwe telephone ngendanwa mu mwaka ushize
Chauvin yatsindagiye ivi rye ku ijosi rya George Floyd uruhande rw’iburyo bimara iminota umunani n’amasegonda mirongo ine n’atandatu.
Aya mashusho yafashwe rwihishwa yerekanye George Floyd atsikimba kandi asubiramo kenshi ati “simbasha guhumeka”, abwira uyu mupolisi w’umuzungu wamushinze ivi ku ijosi.
Umwe mu bari hafi yumvikanye asaba uyu mupolisi kuvana ivi rye ku ijosi ry’uyu wafashwe. Undi agira ati: “ari kuva amaraso mu mazuru”.
Nyuma uyu mugabo bakandiye hasi yabonetse atakibasha kunyeganyega, bazana imodoka y’ubutabazi bamushyiramo.
Iyicwa ryaFloyd ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.
Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021. Abashinjacyaha bavuze ko Umuzungu Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w’Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n’amapingu, yanamwubikishije inda hasi.
Byabaye tariki ya 25 y’ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya US.
Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by’umutima yari asanganywe, n’ibiyobyabwenge yari yanyweye.
Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y’aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.
Polisi ya Minnesota yavuze ko Floyd wari ufite imyaka 46 akora mu barinda umutekano mu nzu y’uburiro, yapfuye nyuma ’y’igikorwa cy’ubuvuzi’ no ’guhura na polisi.