USA: Umugore yatsindiye uburenganzira bwo kwambara ubusa hejuru
Umugore uzwi ku izina rya Brenda W. Melon w’ imyaka 43 wari watawe muri yombi nyuma yo gufotorwa n’ umunyeshuri yambariye ubusa hejuru aho akora mu isomero rya Bronx Library Center, yahawe uburenganzira bwo kubwambara nta mananiza.
Uyu mugore wo mu Mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika yemerewe kwambara ubusa hejuru mu ruhame nyuma yo gutsinda uyu mujyi wamushinjaga kubwambara hejuru mu ruhame.
Ababyeyi bahise bajyana iyo foto mu ishami rya Polisi rikorera mu mujyi wa New York dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha, umujyi urega uyu mugore.
Umunyamategeko wa Melon, Andrea Thomas yabwiye urukiko ko kuva mu 1992 byemewe mu mategeko ko umugore yakwambara ubusa hejuru ari mu ruhame kandi ko no mu isomero ari mu ruhame.
Uyu mugore avuga ko adashobora kwambara isutiye kuko atabona isutiye imukwira. Avuga ko iyo ari mu kazi amabere ye ayarambika ku meza kugira ngo aruhuke kuko aba amuvuna.
Brenda Melon mu kazi ke ko gufotora ibitabo hari abana n’ abantu bakuze baba bari gukora ku mabere ye abandi batangariye ubunini bwayo gusa we ngo ibyo arabikunda.
Umucamanza Tony Buccelli yanzuye ko ikirego cy’umujyi wa New York nta shingiro gifite kuko ibyo Brenda Melon byemewe n’amategeko.
Mu 1992 nibwo urukiko rw’ubujurire muri Leta ya New York rwemeje itegeko riha abagore uburenganzira bwo kwambara ubusa mu ruhame kugira ngo bagire uburenganzira bungana n’ ubw’abagabo ku ngingo yo kwambara ubusa mu ruhame.