AmakuruUtuntu Nutundi

USA: umugore amaze imyaka 3 abana n’umurambo wa nyina mu nzu

Umugore wo muri Leta ya Texas muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umurambo wa nyina  mu gihe cy’imyaka itatu yose abana na wo mu nzu y’ibyumba bibiri abanamo n’umukobwa we.

Polisi icyeka ko uyu mukecuru w’imyaka 71, yapfuye yituye hasi mu 2016.

Uyu mugore  w’imyaka 47, ashinjwa ko atabashije gufasha nyina igihe ibyo byabaga kuko ngo “yapfuye hashize iminsi” yituye hasi mu buryo butagombaga kumuhitana.

Amagufa y’umurambo w’uyu mukecuru bayasanze hasi mu cyumba muri iyi nzu. Umugore n’umukobwa we bo baryamaga mu kindi cyumba.

Umukobwa wapfushije nyirakuru afite imyaka 15 ibi biba icyo gihe – akaba yarabanye n’umurambo wa nyirakuru kuva ubwo, kubera iyo mpamvu ubu nyina arashinjwa “gukomeretsa umwana”.

Uyu mukobwa ubu yashyikirijwe bene wabo ngo bamwiteho ndetse ari guhabwa ubufasha n’urwego rwo kurengera abana muri Amerika.

Ibyaha aregwa bimuhamye, nyina ashobora gufungwa imyaka 20 akanacibwa ihazabu y’amadolari 10 000 (ni hafi miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda).

Polisi ivuga ko uriya mukecuru yari umwe mu bantu bubashywe mu batuye ako gace, akaba yarakoze akazi karimo kuba umunyamabanga ndetse n’umufasha w’abarimu ku ishuri riri aha, akabikora hafi mu gihe cy’imyaka 35.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger