AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

USA: Perezida Joe Biden yibasiye Trump mu nama rubura gica

Perezida wa Amerika Joe Biden yibasiye umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani Donald Trump kuri ubu wiyamamariza kuyobora Amerika, avuga ko abeshya nk’uko ahumeka, akizeza abantu ibitangaza ariko ntagire icyo akora, nk’uko yabyerekanye muri manda ye ya mbere.

Biden yavuze ko Trump ari inshuti y’abategekesha igitugu kw’isi nka Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, kandi ntiyubahe ingabo z’igihugu yahoze abereye umugaba w’ikirenga.

Ibi Perezida Joe Biden uyoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika, yabivugiye mu nama rukokoma, y’ishyaka ry’Abademokarate iri mu kubera mu mujyi wa gatatu mu bunini mu gihugu, Chicago, muri leta ya Illinois. Yababwiye ko akunda akazi ke, gashigaje amezi atatu, ariko ko akunda igihugu cye kurushya byose.

Yavuze kandi ko asigiye inkoni abakiri bato, abinyujije kuri Kamala Harris. Yahamagariye Abademokarate bose kumujya inyuma, we na kandida visi-perezida we Tim Walz, kugira ngo bazatsinde Trump.

Yavuze ko “bazarengera demokarasi, uburenganzira bwa rubanda, n’uburenganzira bw’abagore bwo gukuramo inda ku bushake bwabo igihe ari ngobwa.” Kuri we, Kamala Harris azabera ikitegererezo abakiri bato naramuka abaye perezida wa Repubulika.

Perezida Biden yavuganye ijambo rye n’ingufu nyinshi kure cyane bitandukanye n’ikiganiro-mpaka yagiranye na Trump cyamuviriyemo gusezera mu matora.

Mu bandi b’ibikomerezwa by’ishyaka bateganyijwe kuvuga ijambo muri iyi minsi ine y’ iyi nama harimo Barack Obama, wabaye umukuru w’igihugu wa 44 manda ebyiri, umufasha we Michelle Obama, na Bill Clinton, wabaye perezida wa Repubulika wa 42 kuva mu 1993 kugera mu 2001.

Guverineri wa leta ya Minnesota Tim Walz, akaba na kandida Visi-Perezida wa Kamala Harris, azabyemera imbere y’intumwa ku mugaragaro ku wa gatatu. Iyi nama ikazasoza imilimo yayo ku wa kane nijoro, ipfundikirwe na disikuru ya Kamala Harris uzemera ku mugaragaro guhagararira ishyaka mu matora azaba kw’itariki ya 5 y’ukwa 11 uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger