USA: Muri Pentagon hasanzwemo uburozi bw’umwuka (Ricin)
Muri Amerika hari urwikekwe muri Minisiteri y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Pentagon kubera umwuka w’uburozi uzwi nka ricin wasanzwe muri iyi nzu irinzwe cyane uri mu dupfunyika tubiri twari tugenewe abajenerari babiri ba Amerika.
Ubu burozi bwa muri bupfunyitse muri envelope yari igenewe Minisitiri w’ingabo za Amerika (Rtd)General James Mattis indi yari igenewe umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi Admiral John Richardson.
Ubu burozi bw’umwuka bukibona n’abashinzwe umutekano w’iyi nyubako (Pentagon Force Protection Agency) FBI yagiye kubupima niyo yemeje ko ubu burozi ko ari bwo bunakomeye cyane ricin. FBI ikaba yahise itangira iperereza kuri ubu burozi bwabonetse ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.
Bene ubu burozi bita ricin iyo umuntu abuhumetse bumwica bidatinze kuko aviramo imbere ikindi gikanganye ni uko nya muti urajya hanze ushobora kubuvura.
Kugeza ubu FBI imaze guta muri yombi umwe mubasirikare bo mu mazi basezerewe mu gisirikare William Clyde Allen III, wasanzwe iwe murugo Logan, Utah, bivugwa ko ari we wohereje izi envelope muri Pentagon ndetse no muri White House.
Newyork Times yo ivuga ko hari andi makuru avuga ko hari indi baruwa yari irimo ubu burozi yari koherezwa kuri Trump muri White House gusa ngo yaburinzwemo n’inzego zishinzwe umutekano w’ibiro bya Perezida Donald Trump.
BBC ivuga ko agace kabonetsemo ubu burozi butavugwaho rumwe kashyizwe mu kato nta muntu wemerewe kuhagera mu gihe FBI igikomeje iperereza muri Pentagon.