AmakuruAmakuru ashushye

USA: Madame Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana

Madame Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana National PrayerBreakfast i Washington D.C amasengesho abaye ku nshuro ya  ku nshuro ya 67 .

Bitaganyijwe ko Madame Jeannette Kagame azavuga ijambo hakirwa ku meza abayobozi bakomeye bitabiriye amasengesho kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gashyantare 2019.

Ku wa Mbere Madame Kagame  yavuze ijambo rifungura ikiganiro kivuga kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo iri gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, cyatanzwe n’abagore batandukanye mu nzego z’ubuyobozi muri Amerika, ndetse n’aho u Rwanda.

Aho yagize ati “reka mbibutse amateka y’igihugu cyacu. Twatashye iwacu mu myaka hafi 25 ishize; cyari igihugu cyuzuye abagore bafashwe kungufu, abandujwe SIDA, abapfakazi n’imfubyi, impunzi ziri hirya no hino, abarenga miliyoni barishwe ndetse n’isanduku ya leta nta faranga ririmo.”

“N’ubwo twari dufite uwo musozi w’ibibazo twakoze amahitamo yangombwa, duhitamo gushyira hamwe.”

Muri iki kiganiro kandi bagarutse ku ruhare rw’umugore mu miyoborere n’uburyo afata iyambere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ukutavangura, n’uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo habo hazaza ndetse no kubaka ubunyarwanda, n’uko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Amasengesho yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast), ni igikorwa ngarukamwaka gihuza Perezida wa USA n’abagize kongere bagahura n’abandi bayobozi muri guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu birenga 140 bagasangira gicuti banyuze mu gusenga no gushimira Imana.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo rye kubari bitabiriye  ikiganiro kivuga kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 

KTradio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger