USA: LiBron James ashobora gutungurana agahangana na Trump mu matora
LiBron James , ukina umukino w’intoki wa Basketball ukunze kugaragaza ko atemera bikomeye ubuyobozi bwa Donald Trump , yavuze ko atifuza kubona Donald Trump atsinda amatora ngo yongere ayobore Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro na CNN , uyu mukinnyi yavuze ko bishobotse yahangana na Donald Trump mu matora ya Perezida wa Amerika azaba mu mwaka 2020, LiBron James aherutse gufungura ishuri ry’abana ‘I Promise School’ riri mu mujyi avukamo wa Akron muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Libron James w’imyaka 33 aherutse gutangaza ko perezida wa Amerika, Donald Trump ari kwifashisha siporo kugira ngo acemo igihugu ibice ndetse avuga ko kuva uyu mugabo yatorwa irondaruhu ryiyongereye. Uyu mukinnyi akomeza avuga ko irondaruhu rikomeje kwiyongera muri USA kubera ibikorwa bya perezida Trump ndetse n’amagambo ye aba yuzuyemo ivangura rishingiye ku ruhu.
Uyu mukinnyi wambara nimero 23 , umwaka wa 2020 ushobora gusiga yinjiye muri Politike nkuko benshi bakomeje kubitangaza. LiBron James aherutse gusinya amasezerano n’ ikipe ya L A Lakers nyuma y’imyaka ine yari amaze akinira Cleveland Cavaliers.
Iyo uvuze izina LiBron James cyangwa se King James muri Amerika abantu bose bahita bamumenya kubera ko uyu musore yagaragaje ubuhanga mu mukino wa Basketball uri mu zikunzwe cyane muri iki gihugu.