USA: Icyamamare muri sinema cyarashe bagenzi ba cyo babiri umwe ahasiga ubuzima ubwo bafataga amashusho ya Filime
Icyamamare muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alec Baldwin, yarashe bagenzi be babiri umwe arapfa ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime.
Polisi ya Amerika yavuze ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Santa Fe muri New Mexico, ubwo hafatwaga amashusho ya filime yitwa 19th Century western Rust.
Umuvugizi wa Baldwin yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press by’Abanyamerika ko iriya mpanuka yatewe no kurasisha nabi imbunda yo mu bwoko bwa Pistol Baldwin yari afite.
Umugore witwa Halyna Hutchins w’imyaka 42 y’amavuko wakoraga nk’umuyobozi ushinzwe amafoto ni we wapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga, mu gihe umugabo w’imyaka 48 witwa Joel Souza ari na we muyobozi w’iriya filime akivurwa ibikomere by’amasasu.
Kugeza ubu Polisi iracyakora iperereza ngo hamenyekanye icyihishe inyuma ya ririya sanganya ryabereye mu gace ka Bonanza Creek Ranch kamamaye mu gufatirwamo amashusho y’amafilime, gusa nta kirego cyigeze gitangwa mu rukiko.
Umuvugizi wa Sheriff (Umucamanza) w’umujyi wa Santa Fe yabwiye AFP ko Baldwin yavuganye n’abashinzwe iperereza.
Ati: “Yizanye ku bushake hanyuma ava ku nyubako ubwo yari arangije kubazwa.”
Alec Baldwin w’imyaka 63 y’amavuko, asanzwe ari icyatwa muri sinema y’Amerika nk’umukinnyi w’amafilime, uyatunganya ndetse n’umunyarwenya.
Yarushijeho kumenyekana muri 2016 igihe amakuru yerekeye Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari ashyushye kubera kumwigana.
Icyo gihe yagaragaraga cyane mu kiganiro Saturday Night Live gitambuka kuri Televiziyo ya NBC, bituma muri 2017 yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime z’uruhererekane z’urwenya (Outstanding Supporting Actor in comedy series) mu birori bya Emmy Awards 2017.
Hutchins yarashe ni umunya-Ukrainekazi wakuriye mu birindiro by’ingabo z’aba Soviet mu gace ka Arctic circle.
Uyu yize itangazamakuru i Kyiv n’ibyerekeye amafilime i Los Angeles, akaba azwi muri filime yitwa Archenemy yayobowr na Adam Egypt Mortimer yagizemo uruhare nk’umuyobozi ushinzwe amafoto.