Amakuru ashushyePolitiki

USA: Donald Trump yateguje Isi ikintu gikomeye naramuka atsinzwe amatora

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko Kamala Harris bashobora guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu aramutse atsinze byaganisha ku Ntambara ya gatatu y’Isi mu gihe cya vuba.

Ni ingingo Trump yagarutseho ku wa Gatanu 26 Nyakanga 2024, mu biganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Uyu mugabo yavuze ko aramutse atorewe kongera kuyobora Amerika intambara ya Israel na Hamas yarangira vuba.

Yakomeje avuga kandi ko Kamala Harris atorewe kuyobora Amerika abantu baba begereje Intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe.

Ati “Nituramuka tudatsinze, muzabona intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’Intambara ya Gatatu y’Isi irashoboka. Mwegereye Intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe icyo aricyo cyose kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira.

Turayikozaho imitwe y’intoki kubera abantu badashoboye bayoboye iki gihugu.” Donald Trump amaze igihe avuga ko iyo aza kuba ari Perezida intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine itari kuvuka.

Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe yamaze kwemezwa n’ishyaka rye ry’Aba-Républicains ko ariwe uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni mu gihe ku ruhande rw’Aba-démocrates Kamala Harris ari mu buhabwa amahirwe, nyuma y’uko Joe Biden atangaje ko atazakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger