AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

USA: Abasenateri ntibazi neza uko Facebook ikora !

Abasenateri ba Leta zunze ubumwe za Amerika ntibasobanukiwe neza uko urubuga rwa Facebook rukora mugihe  aribo bagomba gukora amategeko arengera uburenganzira bw’abakoresha uru rubuga rwa  Facebook .

Ikiganiro cyafashe amasaa agera kuri atanu abasenateri 44 ba Leta zunze ubumwe za Amerika babazaga ibibazo umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg,  aho yisobanuraga ku kibazo Facebook yahuye nacyo cy’ubutumwa bwabakoresha uru rubuga bwibwe n’ikigo cya Cambrigde Analytica. bityo akaba yari yagiye  gusobanura uko Facebook irinda n’uko ikoresha ubutumwa bw’abayikoresha.

Mark Zuckerberg  yagiye abazwa ibibazo bitandukanye gusa icyatunguye abanu ni ukuntu abasenateri babazaga ibibazo nabo ubwabo batazi uko Facebook ikora bakayihuza na Email , Whats’app n’ibndi. bigaraga ko nabo bashobora kuba batazi uko urubuga rwa Facebook rumeze kandi aribo  bagiye gukora mategeko arengera  amamiliyoni y’abantu bakoresha Facebook ku Isi.

Zuckerberg  atangira kwisobanura yatangiye avuga ko bakoze amakosa yo kutubahira inshingano zabo zo kurinda ubutumwa cyangwa amakuru by’abakiriya babo  anabisabira imbabazi. Zuckerberg yabajijwe niba urubuga Facebook  ntazindi mbuga zihanganye narwo zihari maze nawe abasubiza atuje cyane agira ati ” Njye ibyo si uko mbifata”.

Senateri Kennedy abaza niba umuntu yaguhamagara kuri Facebook akakubaza niba yabona amakuru ya John Kennedy

Senateri Kennedy yakomeje abaza niba Zuckerberg cyangwa Facebook bafata ubutumwa bwa Kennedy bagashyiraho amazina ye “Kennedy” bakabwohereza undi muntu.

Umusenateri Witwa Eshoo we yabajije niba Facebook yemerera abayikoresha gusangizanya ubutumwa bw’ibanga abandi bantu cyangwa  bikaba hagati yabo, Zuckerberg ahita yemeza ko ari uko bigenda ko urubugarwabo (Platform) yabo ariko ikora ariko ubanza kwinjira ku rubuga mbere yuko ukora ibyo.

Umwe muba senateri Kamala Harris, yanditse k’urukuta rwe rwa Twitter avuga ko Zuckerberg hari ibibazo atasubije  byatumye yibaza niba  hari agaciro  cyangwa kwizerwa uru rubuga rwa Facebook  rwaba rufite. 

Ubutumwa bw’abantu bakoresha Facebook  bwibwe n’ikigo cya Cambrigde Analytica  byatumye ikigo FTC gifite inshingano zo kurengera inyungu z’abaguzi muri Amerika, ubu kirakataje mu gukora iperereza ngo harebwe niba Facebook itarishe amabwiriza akubiye mu iteka ryashyizweho mu 2011 rirebana no kurinda amakuru bwite y’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ubwinshi mu butumwa bwibwe ni ubujyanye n’amatora  ubwo Perezida Donald Trump yatorwaga.

Kari akazi katoroshe kwikura imbere y’abasenateri batandukanye bose bakubaza ibibazo ugomba gusubiza.

Reba hano Video y’uko byari byifashe, Mark Zuckerberg asubiza ibibazo by’abasenateri  ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger