Urwengero rw’inzoga rukuze kurusha izindi ku isi rwavumbuwe muri Israel
Abahanga mu mateka ajyanye n’imibereho ya muntu mu bihe bya kera bari bari gushakisha ibimenyetso by’ibihingwa biribwa nibwo bavumbuye urwengero rw’inzoga rukuze mu myaka kurusha izindi ku isi,
Abashakashatsi baravuga ko uru rwengero rw’inzoga batahuye n’ibisigazwa by’inzoga bavumbuye bimaze imyaka ibihumbi 13, mu buvumo bw’amateka buri hafi y’umujyi wa Haifa mu majyaruguru ya Israel.
Aba bashakashatsi bavuga ko badashobora kumenya icyatangiye mbere hagati yo gukora imigati cyangwa kwenga inzoga. Bimwe mu binyamakuru byandika ku bushakashatsi ku mateka ajyanye n’imibereho ya muntu ” Journal of Archaeological Science” kivuga ko inzoga yengwaga mu mihango yo kwibuka abapfuye.
Li Liu wigisha kuri kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi, yanditse agira ati: “Ibi ni byo bimenyetso bya kera cyane kurusha ibindi bigaragaza inzoga yakozwe n’umuntu ku isi.”
Uyu mwarimu yavuze ko iyi nzoga ya kera, yari imeze cyane nk’igikoma cyangwa ikindi kintu gifatira, ibintu byateye urujijo hibazwa uko yari imeze bitandukanye cyane n’inzoga dusanzwe tubona muri ibi bihe.