AmakuruAmakuru ashushye

Urwango si umurage wa muntu: Minisitiri Nduhungireye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yerekanye ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukoresha uburere mboneragihugu mu guhangana n’imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Minisitiri Nduhungirehe uri i New York, mu Nama y’Inteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye kandi yashimangiye ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu kurwanya ukwiyongera kw’imvugo z’urwango mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi.

Ejo kuwa 23 Nzeri 2024, nibwo Minisitiri Nduhungirehe yagejeje ijambo ku Nteko Rusange ya 79 ya Loni, mu kiganiro cyagarutse ku kurwanya imvugo z’urwango binyuze mu burezi.

Yagize ati “Urwango ntabwo ari umurage w’ikiremwamuntu, ni ikintu cyigwa binyuze mu ngengabitekerezo y’ubuhezanguni no kwambura abandi ubumuntu.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakenewe uburyo bwihariye bwo kwigisha abantu kubana mu mahoro aho kwimakaza urwango n’imvugo zihembera urwango.

Ati “Ibi ni ukuri mu karere kacu aho abanga imvugo zo kwanga Abatutsi, zimaze gufata indi ntera by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje gukorerwa ihohoterwa, kwicwa no kumeneshwa bagahunga ingo zabo kubera abo bari bo.”

Yakomeje agira ati “Ibiri kuba binyibutsa amateka y’igihugu cyanjye yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Mu myaka 30 ishize, imvugo z’urwango zagize uruhare mu gukangurira abantu kwica abandi, gukora ibikorwa by’urugomo.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma ya Jenoside, intambwe ya mbere yo kongera kubaka igihugu ari ugushyiraho ubumwe bw’Abanyagihugu kandi byafashije u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger