AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uruzinduko rwa Xi Jinping na Narendra Modi ni iki rusigiye u Rwanda ?

Mu minsi mike ishize  abayobozi bi bihugu bikomeye ku Isi , Xi Jinping Perezida w’ u Bushinwa na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi  basimburanye m’u Rwanda mu gihe cy’amasaha macye aho bagiye basiga byinshi muri iki gihugu.

Muri rusange aba bayobozi bibi bihugu ni ukuvuga Rwanda ,China, India basinye amasezerano y’ubufatanye mu byishoramari, ubucuruzi n’ibindi ariko aba bayobozi banasigiye u Rwanda  inguzanyo za miliyoni amagana z’amadorari ngo rwiteze imbere.

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuva ku cyumweru taliki ya 22 – 23 Nyakanga 2018. Nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters , u Bushinwa bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $126 yo kubaka imihanda ibiri.

Umugore we Peng Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye ya UNESCO mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, yasuye ishuri ry’abakobwa rya FAWE riherereye ku Gisozi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Nyuma y’amasaha make Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherekeje mugenzi we Xi jinping , Narendra Modi w’Ubuhinde na we yahise ahagera yakirwa na Perezida Kagame, mu nama ye n’abayobozi b’u Rwanda yavuyemo amasezerano y’inkunga ya miliyoni $100 yo gushora mu buhinzi no guteza imbere ibyanya biharirwa inganda mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, avuga ko mu busanzwe u Rwanda n’u Buhinde basanzwe bafitanye  umubano ukomeye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Aha Clare Akamanzi yatanze ingero zirimo sosiyete y’itumanaho ya Airtel, Uruganda rw’isukari rwa Kabuye, uruganda rukora (Fer à béton) rwa “Imana Steel Rwanda Ltd”, inganda z’icyayi Rugabano Tea Company Ltd na Gisovu Tea Company Ltd, uruganda rw’amabati rwa Safintra n’izindi.

Mu nama y’ihuriro ry’abashoramari barenga 100 b’u Buhinde n’ab’u Rwanda hasinyiwemo amasezeraho y’ubufatanye hagati ya RDB na sosiyete AVAADA Power Private Limited (APPL), agamije ko yazashora imari mu mishinga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu Rwanda.

Aba bakuru bibihugu bombi  kuri uyu wa gatatu barahurira  i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho bitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Iyi nama ya “BRICS” yatumiwemo kandi bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Africa barimo Paul Kagame, Joao Lourenço (Angola), Yoweri Museveni (Uganda) ndetse na Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya.

Perezida Kagame yakira Perezida w’u Bushinaw muri Village Urugwiro
Perezida Xi Jinping yunamira inzira karengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame na na Madamu we Jeannette Kagame. basezera kuri Xi Jinping  Umugore we Peng Liyuan  bari barangije uruzinduko rwabo mu Rwanda
Perezida Kagame yakira Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi akigera i Kigali
Minisitiri Modi ari kumwe na Perezida Kagame bagabiye inka 200 abaturage b’i Rweru
Narendra Modi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzira karengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso
Perezida Kagame asezera kuri Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde wari ushoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger