Imikino

Uruzinduko abagenzuzi ba FIFA bagombaga kugirira mu Rwanda rwasubitswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryasubitse uruzinduko ryagombaga kugirira mu Rwanda hagati y’itariki 22 na 24 Gashyantare 2018, mu igenzura ry’ ibikorwa remezo u Rwanda rufite birwemerera kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 giteganyijwe kuba mu mwaka utaha.

Intego y’uru ruzinduko kwari ukugenzura niba u Rwanda rufite amastade, ibibuga by’imyitozo, amavuriro n’amahoteli bifite ubushobozi bwo kwakira irushanwa nk’iri ry’umupira w’amaguru riri ku rwego rw’isi.

Byari byitezwe ko iri genzura rikorerwa mu turere twa Bugesera, Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu ndetse n’umujyi wa Kigali, rigakorwa n’intumwa z’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ku bufatanye na MINISPOC ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, ku munsi w’ejo FIFA yamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira bw’amaguru mu Rwanda ko uruzinduko rwayo rusubitswe ku mpamvu zitateganyijwe, gusa biteganyijwe ko FERWAFA izamenyeshwa iyindi tariki uru ruzinduko ruzasubukurirwa.

Ku rundi ruhande Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA yari yatangarije urubuga rwa FERWAFA.RW ko abona u Rwanda rushobora kubona amahirwe yo kwakira iki gikombe agendeye ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda cy’uko ibikenewe byose bibonekere kugihe.

i”Nyuma yo gutanga ubusabe bwacu bwo kwakira aya marushanwa tugendeye ku cyifuzo cya Leta yacu cy’uko ibisabwa byose bigomba kubonekera ku gihe, mfite icyizere cy’uko tuzahabwa amahirwe yo kwakira aya marushanwa kuko twagaragaje ko dushoboye”. Nzamwita aganira na FERWAFA.RW.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger