AmakuruPolitiki

Urutonde rw’ibihugu 10 ku Isi bifite igisirikare gikanganye kitapfa kujegajega

Mu bihe bitandukanye tugenda twumva ko hari ibihugu bihambaye haba mu gisirikare ndetse no mu bukungu bwacyo ariko tutazi icyo ibyo bihugu bitunze, haba mu ntwaro n’umubare wa basirikare ibyo bihugu biba bifite cyangwa ayo bigishoramo ngo gikomere. Byatumye MCN tubategurira ibihugu icumi ku Isi biyoboye ibindi, bifite umubare wa basirikare benshi ndetse ni b’itwaro bikanganye.

Igihugu kibanziriza ikindi haza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki gihugu kiza bwa mbere kuko gifite abasirikare benshi ku Isi ndetse n’ibikoresho byinshi, gifite abasirikare bagera kuri miliyoni 2,127,500, kikagira indege 13,209 n’ibifaro bya burenda bigera ku 4,657. Amerika ishora agera kuri biliyoni 831 z’amadolari mu gisirikare mu rwego rwo kugikomeza.

Ku mwanya wa kabiri tuhasanga igihugu cy’u Burusiya.

Mu busanzwe igihugu cy’u Burusiya n’icyo kinini ku Isi, kiri no mu bihugu biyoboye ibindi ku Isi haba mu gisirikare no ku ntwaro, kuko gifite ibibunda biremereye. U Burusiya bufite abasirikare bagera kuri 3,570,000 bukagira kandi indege z’intambara 4,225 n’ibifaro 14,777 iki gihugu gishora agera kuri Biliyoni 109,0 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa bya gisirikare.

Ku mwanya wa gatatu haza u Bushinwa.

Ubushinwa buzwiho ko ari ubwa gatatu bufite abaturage benshi ku Isi ni nabwo kandi buyoboye ibihugu byinshi mu gisirikare no ku mbunda, iki gihugu gifite abasirikare bagera kuri miliyoni 3,170,000 indege z’intambara ibihumbi 3,304 ndetse n’ibifaro ibihumbi 5,000 iki gihugu kikaba gishora agera kuri biliyoni 227 z’amadolari y’Amerika.

Ku mwanya wa kane haza u Buhinde

U Buhinde n’icyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi ku Isi kiri kandi no mu bihugu byihagazeho ku ntwaro ndetse n’igisirikare. Iki gihugu gifite abasirikare bagera kuri miliyoni 5,137,550 indege z’intambara 2,216 n’ibifaro ibihumbi 4,614 bushora agera kuri biliyoni 74$ mu gisirikare.

Ku mwanya wa Gatanu haza Korea y’Epfo

Uretse kuba iki gihugu kizwiho ibintu byinshi cyane ni nacyo kiri mu bihugu bitunze intwaro n’abasirikare bagera kuri miliyoni 3,820,000 indege z’intambara 1,576 ndetse n’ibifaro ibihumbi 2,501. Iki gihugu gishora agera kuri biliyoni 44.7$ mu gisirikare.

Ku mwanya wa 6 haza u Bwongereza

U Bwongereza(United Kingdom) bufite abasirikare bagera kuri miliyoni 1,108,860 indege z’intambara 664 ndetse n’ibifaro ibihumbi 213 gikoresha agera kuri biliyoni 62.8 mu gisirikare.

Ku mwanya wa 7 haza u Buyapani

U Buyapani bufite abasirikare bagera ku ibihumbi 328,150 indege z’intambara 1459 ibifaru 518, u Buyapani kandi bukoresha asaga biliyoni 53$ mu bikorwa bya gisirikare.

Ku mwanya wa 8 tuhasanga igihugu cya Turukiya (Turkey)

Iki gihugu gifite abasirikare bagera ku ibihumbi 883,9000 indege z’intambara 1,069 ibifaru 2231 kikaba gikoresha agera kuri biliyoni 40$ mu gisirikare.

Ku mwanya wa Cyenda haza igihugu cya Pakistani

Gitunze abasirikare bagera kuri miliyoni 1,704,000 indege z’intambara 1,434 ibifaru 3,752, gikoresha agera kuri biliyoni 6.3$ mu bikorwa bya gisirikare.

Ku mwanya wa Cumi tuhasanga igihugu cya Italy

Iki gihugu gifite abasirikare bagera ku ibihumbi 289,000 indege z’intambara 8000 n’ibifaro 200, bakoresha agera kuri biliyoni 31.6$ mu bikorwa bya gisirikare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger