Urutonde rw’abemerewe kwiga muri Kaminuza umwaka w’amshuri wa 2018-2019
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje urutonde rw’abanyeshuri bashya bemerewe kuyinjiramo mu mwaka w’amashuri wa 2018/2019.
Uru rutonde rusohotse nyuma y’iminsi yari ishize abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye barasabye ibyo bashaka kwiga mu mashami atandukanye agize Kaminuza y ‘ u Rwanda.
Kaminuza y’u Rwanda ifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu arimo Ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga; Ishami ry’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima ; Ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu ; Ishami ry’uburezi ; Ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo; n’Ishami ry’Ubugeni n’ubumenyi rusange.
Abanyeshuri bagiye bahabwa icyo baziga ndetse naho bazigira mu mashami atandukanye y’iyi kaminuza.
Abanyeshuri bemererwa kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda si ko bose bahabwa amafaranga yo kubatunga azwi nka Buruse ndetse nayo kubarihira kwiga. Abasabye kwiga muri UR banasaba inguzanyo itangwa hagendewe ku manota, ibyo umuntu agiye kwiga n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo.
Abemerewe inguzanyo bashyirwa ahagaragara n’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) nyuma y’uko Kaminuza yamaze gusohora abo yakiriye. Aba banyeshuri basinyana amasezerano na BRD yeguriwe inshingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo.