Urutonde rw’abakinnyi 16 basezerewe muri APR FC, Savio ari mu birukanwe
Muri iyi minsi mu ikipe ya APR FC hari kuvugwa amakuru menshi ariko bikaba bigoye kumenya ukuri guhari, mu minota mike ishize hari urutonde rw’abakinnyi 16 bakiniraga APR FC bamaze gusezererwa ubu bakaba bemerewe gushaka andi makipe.
Aba bakinnyi birukanwe bashinjwa kugira imyitwarire idahwitse no kudatanga umusaruro muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu dore ko batakaje igikombe cya shampiyona mu minsi ya nyuma ya shampiyona ndetse iyi kipe ikanava mu gikombe cy’amahoro itarenze umutaru.
Mu nama yateranye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 ku nzu abakinnyi ba APR FC bakoreramo umwiherero, yasize yanzuye ko abakinnyi barimo Kimenyi Yves wari umunyezamu w’iyi kipe, Ngabonziza Albert umwe mu bari bamyugariro bari barambye muri APR FC n’abandi basezerewe. Abandi bakinnyi basezerewe muri iyi kipe barimo; Nshuti Dominique Savio , Nshimiyimana Amran, na Iranzi Jean Claude.
Muri rusange abakinnyi 15 basezerewe muri APR FC barimo: Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Shaffy Songayingabo, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves (GK).
Aba bakinnyi biyongeraho Ramadhan Niragira myugariro wari waje muri APR FC muri Gashyantare 2019 bikaza kwanga akajyanwa mu ikipe y’abato (APR Football Academy), byarangiye nawe barambiwe kumugerageza baramurekura.