Urupfu rw’umuhanzi akaba n’umunyarwenya ufite inkomoko mu Rwanda rwateje igikuba mu Bubiligi
Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda wabaga mu Bubiligi, Lies Lefever, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 azize urupfu rutunguranye.
Urupfu rwa Lies Lefever rwaciye igikuba mu majyaruguru y’u Bubiligi dore ko yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyarwenya , ibi ni nabyo byatumye abantu benshi batuye aho bamumenya, magingo aya buri wese aracyibaza icyaba cyahitanye uyu muhanzi. Atabarutse asize umugabo n’abana batatu.
Ikinyamakuru RTL Info cyo mu Bubiligi dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu mugore wari ufite imyaka 38 y’amavuko yasanzwe mu rugo ahitwa Asse iwe ni mu majyaruguru y’iki gihugu yapfuye ndetse icyamwishe kikaba kitaramenyekana.
Lies Lefever, yatangiye kumenyekana muri 2009 mu gitaramo by’umwanditsi witwa Kamagurka geneest ndetse yongeye kuba ikirangirire nanone muri 2011 ubwo yagaraga mu gitaramo cy’undi mwanditsi ukomeye Phillipe Guebels.
Yagaragaye kandi no mu biganiro bya televiziyo bitandukanye nk’icyitwa “De Laatste Show”, aho yaririmbaga buri wa Gatatu. Uyu muhanzi yari asanzwe azwiho no kujya muri politike kuko mu 2014 yiyamamaje mu matora mu gice cy’abafurama mu Bubiligi ariko ntiyabasha gutsinda.