AmakuruInkuru z'amahanga

Urupfu rwa Sujith Wilson wapfuye afite imyaka ibiri rwashenguye benshi

Urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Sujith Wilson witabye Imana afite imyaka ibiri y’amavuko rwashenguye benshi, nyuma yo kugwa mu mwobo wa metero zirenga 180 akawumaramo iminsi ine.

Ku wa gatanu w’cyumweru gishize ni bwo uyu mwana wo muri leta ya Tamil Nadu iherereye mu majyepfo y’Ubuhinde yaguye muri uriya mwobo ubwo yarimo akina na bagenzi be.

Bwa mbere yabanje guhagama nko muri metero 30 z’ubujyakuzimu, nyuma aza kumanuka agera ku ndiba y’umwobo.

Kugeza ejo ku wa mbere yari agihumeka.

Abatabazi bakoresheje imbaraga mu gihe cy’iminsi ine ariko Sujith ntiyarokorwa.

Abayobozi muri leta ya Tamil Nadu babifashijwemo na leta y’Ubuhinde, bakoze ibishoboka byose ngo bavane uyu mwana muri uriya mwobo ariko birananirana.

Ni igikorwa cyakozwe hifashishijwe imashini zikomeye, gusa abari bari mu butabazi bakomwa mu nkokora n’urutare baguyeho ubwo bari bari mu butabazi.

Ni na ko kandi uriya mwobo woherezwagamo Oxygen incuro nyinshi zishoboka kugira ngo barebe ko byibura bazajya kugera kuri uriya mwana akiri muzima. Ni nyuma yo kohereza Camera mu mwobo ejo ku wa mbere bagasanga Sujith agihumeka.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ni bwo abatabazi bari bamaze iminsi itatu bataryama bageze kuri Sujith Wilson basanga yamaze gushiramo umwuka.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana yashenguye abatari bake, barimo na Narendra Modi usanzwe ari Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde.

Minisitiri Modi abinyujije kuri Twitter ye ejo ku wa mbere, yavuze ko akomeje gusenga ngo Sujith arokorwe akiri mu zima, ndetse yemwe ko hagomba gukorwa igishoboka cyose akarokorwa akiri muzima.

Rahul Gandhi uyobora ishyaka ritavuga n’ubutegetsi bw’Ubuhinde na we yashenguwe n’urupfu rwa kiriya gitambambuga, anihanganisha umuryango wacyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger