Urukuta rwagwiriye abafana mu mukino wahuje Madagascar na Senegal
Mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019, wahuje Madagascar na Senegal abafana bagwiriwe n’igikuta umuntu 1 arapfa n’abandi bagera kuri 37 barakomereka bikomeye.
Uyu mukino wari wabereye kuri stade ya Mahamasina Municipal Stadium yakira abafana 22,000 bivugwa ko iyi stade yari yuzuye cyane aho abafana benshi bari baje kureba Sadio Mane ukinira ikipe y’igihugu ya Senegal na Liverpool yo mu bwongereza.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI iganira n’umupolisi Andrianarisaona wari ushinzwe kwinjiza abantu muri stade yavuze ko bafunze kare cyane kubera ko stade yari yuzuye cyane hanyuma abafana benshi bari basigaye hanze bagasunika umuryango bashaka kw’injira ngo bajye kureba Sadio Mane birangira igikuta gifatanye n’umuryango niko kubagwira.
Ibitaro biri hafi aho byajyanywemo abakomeretse, byatangaje ko umuntu umwe yahise yitaba Imana ndetse na Minisitiri wa Siporo muri kiriya gihugu yemeza aya makuru abicishije kuri Facebook avuga ko hakomeretse abandi 37 , umubare utavuzweho rumwe dore ko hari abavuga ko abakomeretse barenga 47.
Uyu mukino wo mu itsinda A waje gukomeza urangira Madagascar iganyije na Senegal ibitego 2 – 2. Kugeza ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ku mugabane w’Afurika (CAF )ntacyo iratangaza kuri iyi mpanuka.