AmakuruImyidagaduroUrukundo

Urukundo rwa Neza n’icyamamare cyo muri Nigeria Skales rwajemo agatotsi

Urukundo rw’Umunyarwandakazi Neza ukorera umuziki we mu gihugu cya Nigeria n’icyamamare Skales, rwajemo kidobya ny’uma y’amezi make uyu mukobwa yari amaze yeruye kumugaragaroko Skales yigaruriye umutima we.

Ibimenyetso byo kuba umubano w’aba bombi utagihagaze, biragaragarira ku rukuta buri umwe akoresha rwa Instagram, aho kugeza ubu, bombi nta n’umwe ugikurikira gahunda z’undi, bivuga ko bakoze “Unfollow”.

Usibye kuba batagikurikirana kuri Instagram aba bahanzi bari bamaze igihe mu rukundo rwuje ibyishimo, banasibye amafoto yose yabagaragazaga barikumwe kuri uru rubuga.

Neza yatangaje bwa mbere iby’urukundo rwe na Skales muri 2019, aho yagaragarije inshuti n’abavandimwe ko asigaye akundana n’uyu musore.

Muri Gicurasi 2019 Neza yabwiye Skales amagambo y’urukundo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ashimangira umwaka amaranye n’uyu musore wabaye uwo kwiga byinshi kandi akaba abyishimira.

Ati “Ibyishimo ku isabukuru ya mbere dukundana mwami wanjye! Skales nishimira amasomo tumaze kwiga. Warakoze kunkunda uruzira imbereka no kuba umufana wanjye w’imena.”

Neza yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere. Uyu munsi ni uwacu.”

Skales nawe yari yanditse kuri Instagram ashimira Neza ku kuba yihanganira amafuti ye akamubabarira.

Ati “Ibyishimo ku bw’umwaka ushize dukundana. Ndagushimira kuba wihanganira kutava ku izima kwanjye […] mwamikazi wanjye ndagukunda by’ikirenga.”

Neza yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe 2019 ashyira uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Mu minsi ishize havuzwe amakuru yuko Neza yaba atwite inda ya Skales ndetse bitegura kwibaruka imfura yabo.

Neza na Skales ntibagitahiriza umugozi umwe nka mbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger