Urukundo rwa Miss Mutesi Jolly n’Umuherwe wo muri Tanzania rukomeje kubatamaza
Miss Jolly Mutesi ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yambitswe mu 2016, n’ubwo yakunze kumvikana ahakana inkuru z’uko akundana n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi; hongeye kuza ikindi gihamya cy’uko hashobora kuba hari umubano udasanzwe hagati y’aba bombi.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw’umuhanzikazi Gigy Money uri mu bakomeye muri Tanzania, uyu mukobwa yumvikana aririmbira Saidi Lugumi yita ‘umuvandimwe we’ amwifuriza isabukuru nziza yizihije mu ntangiro za Gashyantare 2025, akanamwita ‘umugabo wa Mutesi’.
Uyu Gigy Money asoza kuririmbira uyu mugabo, akamuha impano, agahita agira ati “Utanga byinshi, ukwiye imigisha myinshi. Isabukuru nziza mugabo wa Mutesi.
Mu ntangiro za Mutarama 2025, ubwo aba bombi bavugwaga mu rukundo, Mutesi Jolly yabyamaganiye kure.
Icyo gihe mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, Mutesi Jolly yagaragaje ko ibyari bikomeje kuvugwa by’urukundo rwe n’uyu muherwe ari ibihuha.
Ati “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”
Yakomeje agaragaza ko yakwifuza kugira umukunzi w’umuherwe utuma abantu bavuga, nk’uko bakomeje kubivuga ariko bitari ukuri.
Ati “Kuri mwe mwifashisha ikoranabuhanga mushaka kuntura umujinya yaba ku byerekeye gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, izi ni zo mpaka nanakwifuza ko abantu bagirana ku bijyanye n’umukunzi wanjye. Nzi uburyo bwo kubakanda ahababaza kandi birigaragaza.”
Ubu butumwa yabwanditse nyuma y’aho tariki 10 Mutarama 2025 ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu batunze agatubutse muri Tanzania ndetse binavugwa ko acuruza imbunda.
Byari nyuma y’ubutumwa bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi baca amarenga y’urukundo, ariko Mutesi Jolly aza kubyamaganira kure, avuga ko yari yinjiriwe n’aba-hackers, nta mubano udasanzwe bafitanye.