Urukundo rwa Miss Aurore Kayibanda rugeze aharyoshye
Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, akanambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazza Ville mu iserukiramuco rya Festval Panafricain de la Musique muri 2013. Uri mu rukundo na Egide Mbabazi akomeje kwandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga akoresha ashimangira urwo yakunze uyu musore bagiye kumarana imyaka igera kuri itatu.
Kayibanda Aurore yamaye cyane kubera umwihariko w’ubwiza karemano yibitseho ndetse akaba ari umwe mu bakobwa babaye nyampinga mu Rwanda birahirwa na buri wese.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.
Muri 2015 byaje gushimangirwa n’urugendo Egide yagiriye mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi yari amaze aba muri Amerika, akaboneraho gusangira ubuzima bwiza na Aurore bagatembera ahantu hari ubwiza nyaburanga ndetse n’ahandi hatandukanye.
Urukundo w’aba bombi rukunze kwigaagaza iyo umwe hari ibihe byiza yibuka yagiranye n’undi cyane cyane ku minsi mikuru y’igihe aba bombi bavukiyeho.
Kuri ubu Aurore yongeye kugaragaza urukundo akunda Egide maze ashyira hanze ifoto iriho ishusho y’abo bombi agaragaza ko urukundo rw’abo rudateze kuzima ahubwo umunsi ku wundi ruhora ari rushya.
Mu minsi yashize Aurore yigeze kubwira umukunzi we amagambo aryoheye amatwi, agira ati “Sinabona amagambo asobanura uwo uri we kuri njye kuko urihariye kandi ntabwo usanzwe gusa nkwifurije ibyiza byose…”
Kuwa 22 Gashyantare 2017 ubwo Miss Mutesi Aurore Kayibanda yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko kuko yabonye izuba mu 1992. Umukunzi we Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amushima nk’umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.
Yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu w’uburanga kandi w’umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y’ibyiza mu buhangange bwawe.
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS