Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rukomeje kuryoherera kurusha urwa Tanasha Donna
Ubu umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzikazi ubarizwa muri Label ye Zuchu bakomee gutwika imbuga nkoranyambaga.
Aba bombi bongeye kwiharira inkuru nyamukuru nyuma y’uko bagaragaje imibyinire idasanzwe mu birori byo kumva indirimbo nshya za Zuchu mu buryo bwihariye.
Zuchu yateguye ibirori byumviwemo indirimbo nshya ze zirimo Jaron na Fire byabereye mu rugo iwe bisiga inkuru zitangaje hagati ye na Diamond kubera imibyinire idasanzwe bagaragaje.
Aba bombi bagaragaye babyinana umubiri ku wundi ibintu byateye benshi kwibaza niba koko baba bari mu rukundo nk’uko byakomeje kugenda bivugwa. Nubwo batajya babyemeza ariko imyitwarire yabo ituma benshi bakomeza guhamya ko haba harimo akantu.
Diamond inshuro zitari nkeya yemeje ko umubano we na Zuchu ari uw’umukozi n’umukoresha nta kindi kiri hagati yabo.
Muri 2022 Zuchu yahaye Diamond impano y’inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers zihagaze ibihumbi 623Frw zisa umweru. Izi nkweto Zuchu akaba yaraziguriye mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho yari yakoreye igitaramo. Diamond nawe yigeze guha Zuchu imodoka nshya.
Aba bombi kandi baherutse kugaragara basomana byimbitse mu ndirimbo nshya baheruka guhuriramo bise ‘Mtasubiri’.
Mu mwaka wa 2020 ni bwo Zuchu yinjiye muri label y’umuziki ya Wasafi kuva icyo gihe yatangiye kwigarurira imitima ya benshi ndetse kuri ubu ari mu bahanzikazi bacye muri Africa bakomeje guca ibintu.