AmakuruImyidagaduro

Urukundo rukabije rw’abafana rwatumye umuhanzikazi ukomeye yicuza icyatumye yamamara

Umuhanzikazi Akothee uri mu bafite izina rikomeye mu hihugu cya Kenya, yavuze ko abafana be bamukunda bakarengera aho baba bashaka kwifotozanya na we cyane.

Yagize ati ” umuntu umwe yarambajije ati kubera iki iyo uhuye n’abafana bawe ntakindi bakubwira ahubwo bahita bafata telephone bakakwifotorezaho?” sinzi niba ari urukundo cyangwa ikindi kindi.

Uyu muhanzikazi yasabye abafana be ko batagakwiye kwihutira gufata amafoto mu gihe bamubonye mu uruhame. yanavuze ko abafana be babangamira mubyara we hamwe n’umuryango we muri rusange.

Impamvu ikomeye uyu muhanzikazi yikomye abafana be n’uko iyo yagiye kureba ibikorwa bye by’ubucuruzi abantu baza bifotoza kuri we aho kugira ngo bahahe, bigatuma byica akazi ke.

Yongeyeho kandi ko abashaka amafoto bamuha akanya umwaka nibwo ugitangira azayabaha kuko hari ubwo bifuza kumwifotorezaho kandi we atameze neza bigatuma yumva abangamiwe kandi ikindi yicuza mu bwamamare bwe n’uko adakora ibyo ashatse byose nta bwisanzure.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe witwa Esther Akoth uzwi ku izina rya Akothee, yavutse ku wa 08 mata 1983 kuri ubu afite imyaka 39, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018 ariko ubu ari kwicuza impamvu yabaye icyamamare.

Uyu muhanzikazi watsindiye igihembo cya “Best Female Artist (East Africa)” mu mwaka wa 2016 ndetse na 2019, igihembo cya “Best Video” at the African Muzik Magazine Awards mu mwaka wa 2016, yatangiye kwicuza uwo mwanya yataye mu bwamamare bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger