Amakuru ashushyePolitiki

Urukiko rw’ubujurire rwagumishirijeho Lt Joel Mutabazi igiifungo cya burundu

Lt Joel Mutabazi wahoze mu Ngabo zirinda Umukuru w’Igihugu yahamijwe n’urukiko rw’ubujurire gukomeza gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Lt Joel Mutabazi kuwa 3 Ukwakira 2014 nibwo yahamijwe n’urukiko rukuri rwa gisirikare ibyaha byo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Yahanishijwe igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Ku italiki ya 11 Kamena 2019 yagarutse mu Rukiko rw’Ubujurire, ajuririra umwanzuro w’Urukiko Rukuru anatanga inzitizi asaba ko arekurwa by’agateganyo agakomeza kuburana ari hanze.

Mu nzitizi yatanze mu bujurire, Mutabazi yavuze ko arwaye amaso, umuvuduko w’amaraso na Hepatite, agasaba ko yaburana ari hanze, agafungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko byinshi mu byo Lt Mutabazi aregwa yagiye abyemerera inkiko mu miburanishirize yabanje ndetse aribyo urukiko rukuru rwa Gisirikare rwashingiyeho rumusabira gufungwa burundu.

Lt Mutabazi yavuze ko bimwe yabikoreshejwe ku gahato. Ati “Umuntu yagushimuta, akakubwira ngo sinya aha ukabyanga?”

Lt Mutabazi yavuze ko nyuma yo gushimutwa yajyanywe mu Kigo cya Gisirikare i Kami, akajya asurwa n’abasirikare bakomeye atashatse kuvuga amazina yabo, bamuhata ibibazo byerekeye kuri Kayumba Nyamwasa akabihakana.

Ubushinjacyaha bwavuzemo inyandiko mvugo n’amajwi n’amashusho bufite bwagiye bunerekana bigaragaza Lt Mutabazi yemera ibyaha aregwa ariko we avuga ko izo nyandiko atazemera kuko nta gihe n’uburyo byafashwemo bigaragara, bityo atizeye ubuziranenge bwabyo.

Abareganwa na Lt Mutabazi barimo Kalisa Innocent, Nibishaka Bisangwa Cyprien, Ngabonziza Jean Marie Vianney, Ndayambaje Aminadabu, Maniriho Barthazar na Nizeyimana Pelagie, bemeye ibyaha banatakamba basaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.

Ubushinjacyaha bwavuze ko imbabazi basaba zidakwiye kuko bari muri RNC na FDLR kandi ibyaha bakoze birimo no gushakira abayoboke iyi mitwe, bityo badakwiye kurekurwa kuko iyi mitwe igihari kandi nta gihamya ko batasubirayo.

Mu iburanisha ryo ku wa 22 Ugushyingo 2019, ryamaze amasaha agera kuri ane n’igice, abajuriye bose basomewe umwe ku wundi umwanzuro ku bujurire bwabo.

Mu gihe Joel Mutabazi we yahakanye ibyo aregwa, Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yari muri Uganda, Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya bamunyuzeho bashaka kumwifashisha mu mugambi wo kwica Perezida Kagame.

Ashinjwa kandi impfu z’abahitanwe na gerenade mu isoko rya Kicukiro, yishe abantu batatu, abagera kuri 46 bagakomereka.

Ibyaha byose yarabihakanye kuva ku rwego rwa mbere kugera ku rw’ubujurire. Umucamanza yanzuye ko ibyemezo by’Urukiko rwa Gisirikare biguma uko bimeze, Lt Mutabazi agafungwa burundu.

Umucamanza kandi yagumishijeho igifungo cya burundu kuri Nshimiyimana Joseph [Camarade] nyuma yo kwemeza ko ibyaha bitandatu yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare bimuhama.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt Mutabazi na Nshimiyimana bari bahuje umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho binyuze mu gukorana na RNC na FDLR.

Mu bandi bareganwa bajuriye bemera ibyaha barimo Deo Innocent Kalisa wahamijwe gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga. Uyu wahoze akorana na Lt Mutabazi mu barinda Kagame yari yakatiwe gufungwa imyaka 25, ariko umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire yayigabanyije igera kuri 12,5.

Mu itsinda ry’abantu icyenda ni we gusa wagabanyirijwe ibihano gusa. Abandi barimo Nibishaka Cyprien yagumishirijweho igifungo cy’imyaka 25 ; Nizeyimana Pelagie [imyaka 10], Ndayambaje Aminadabu na Ngabonziza Jean Marie Vianney na bo bagumishirijweho igihano cyo gufungwa imyaka 25 mu buroko mu gihe Maniriho Barthazar na Numvayabo Schadrack Jean Paul bagumishijwe ku gifungo cy’imyaka 10.

Urukiko rumaze gusoma umwanzuro, Lt Mutabazi yagaragaye atuje ajya gusinyira umwanzuro w’urukiko amwenyura. Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro enye kubera ubunini bwa dosiye zirugize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger