Urukiko rw’ikirenga rwemejeko bidasubirwaho Uhuru Kenyatta ariwewatsinze amatora
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 Urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cya bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu cyavugaga ko amatora yo mu kwezi gushize atakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko, rwemeza bidasubirwaho intsinzi ya Kenyatta ku majwi angana na 98%.
Umucamanza mukuru murukiko rw’ikirenga David Maraga yavuze batesheje agaciro ikirego cyatanzwe ku matora ya perezida maze yemezako ntayandi matora azongera gusubirwamo.
Umunyamakuru wa France 24 wari uri mu rukiko yatangaje ko abantu benshi bari hanze y’urukiko bategereje ko abacamanza basohoka ngo babagaragarize ibyishimo ndetse ngo babyinnye, bishimira inkuru yari imaze gutangazwa.Ariko kandi basomye imyanzuro Railla Odinga adahari.
Muri Nzeli nibwo urukiko rw’ikirenga rwari rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye muri Kanama, rushingiye ko habayemo uburiganya . Urukiko rw’ikirenga rwemejeko amatora agomba gusubirwamo , maze asubirwamo kuya 26 Ukwakira 2017 Uhuru Kenyatta ayatsinda ku kigero cya 98%mu gihe Raila Odinga wari uhanganye na Kenyatta yahise yikura mu matora.
Igihugu cya Kenya cyahise cyandika amteka muri furika kuberako nibwo bwari bubaye ubwa mbere urukiko rutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ibi bije nyuma yaho utavuga rumwe na Leta ya Kenya, Raila Odinga, asabye abayoboke be kutitabira amatora ya kabiri, avuga ko bidakwiye bitewe nuko komisiyo y’ amatora yanze guhindura ibitaragenze neza mu matora ya mbere yabaye muntangiriro z’ukwezi kwa munani.
Ku munsi wo kucyumweru imodoka 4,zaratwitse mu muhanda ugana i Nairobi ubwo abantu bigaragambyaga bategereje Raila Odinga avuye muri Amerika maze bituma haba gushyamirana hagati yabaturage n’abapolisi maze babiri bahasiga ubuzima.