AmakuruImyidagaduro

Urukiko rwemeje ko Ndimbati akomeza kuba afunzwe

Urukiko rwategetse ko umukinnyi wa filimi Jean-Bosco Uwihoreye uzwi cyane nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yavuga ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko ashobora kuba yarakoze icyaha.

Ndimbati wafunzwe mu ntangiriro z’uku kwezi, yarezwe n’umugore wavuze ko yamusambanyije akiri umukobwa utarageza imyaka (18) y’ubukure.

Ku rukiko uyu mwanzuro usomwa hari abantu benshi barimo abakinana nawe muri filimi n’inshuti ze.

Ndimbati, uzwi cyane muri filimi z’uruhererekane za “Papa Sava”, yahakanye iki cyaha avuga ko uyu mukobwa baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.

Yemera abana bavutse kuri uwo mubonano wabo mu 2020 ndetse avuga ko yafashaga uyu mugore mu mibereho yabo.

Uru ni rumwe mu manza zavuzweho cyane mu Rwanda muri iyi minsi kuko Ndimbati ari umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi mu gihugu.

Ku rukiko hari abantu benshi baje kumva umwanzuro w’urukiko ku gufunga cyangwa gufungura Ndimbati by’agateganyo

Umucamanza uyu munsi yavuze ko ifishi yo gukingira yerekana ko uriya mukobwa yari akiri umwana ubwo yaryamanaga na Ndimbati.

Yaba Ndimbati cyangwa abamwunganira mu mategeko nta numwe wari mu rukiko kuwa mbere ubwo uyu mwanzuro wasomwaga.

Gusa umwe mu bamwunganira, Me Bayisenge Irené hanze y’urukiko yabwiye BBC ko agiye kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger