AmakuruPolitiki

Urukiko rwavuze irya nyuma ku cyaha umukozi w’akarere ka Nyamagabe yari akurikiranyweho cyo gusambanira mu ruhame

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse gutesha agaciro icyaha Murindababisha Edouard wari ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu karere ka Nyamagabe yashinjwaga, rutegeka ko ahita afungurwa.

Murindababisha yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 6 Mata 2023, akuriranweho icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, nyuma y’iminsi hakwirakwira amashusho amugaragaza yicaye mu kabari ko ku Muhima, umukobwa amwicayi ku bibero, bisa n’aho basambana.

Dosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha, buyiregera urukiko, aburanishwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, rwamukatiye iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo tariki ya 25 Mata 2023.

Murindababisha ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kuko yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aburana tariki ya 22 Gicurasi 2023, asaba kurekurwa by’agateganyo, akazaburana ari hanze.

Mu rubanza ariko, inteko iburanisha yabajije ubushinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye ku bibero bya Murindababisha aherereye, busubiza ko butahazi, bubazwa aho uwabafashe amashusho aherereye, busubiza butyo, uwayakwirakwije na we ntiyaboneka.

Muri uru rubanza, hitabajwe umutangabuhamya ushinja Murindababisha, gusa ubwo yabazwaga amakuru afite ku byabereye muri aka kabari, yasubije ko atari ahari kuko ngo we yari yakoze akazi mu ijoro.

Urukiko rwisumbuye tariki ya 23 Gicurasi rwafashe icyemezo cy’uko Murindababisha arekurwa, urubanza rwe ruhagarara rutyo kuko nta kimenyetso cyemeza ko yakoze icyaha, nta n’abatangabuhamya babimushinja babonetse.

Nyirubwite yatangarije Primo Media Rwanda ko amaze icyumweru afunguwe. Gusa ntabwo arasubira mu kazi ke muri Nyamagabe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger