Amakuru ashushyeIyobokamana

Urukiko rwategetse ko umuvugizi wa ADEPR afungwa

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John afungwa iminsi 30 y’agateganyo, akurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.

Akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo impamyabumenyi 2; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’urukiko, uregwa ntiyari ahari gusa abo mu muryango we n’inshuti bitabiriye isomwa ry’icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aburana, Karangwa yari yasabye ko yafungurwa akaburana ari hanze  kuko ari inyangamugayo ndetse arwaye diabète, ariko umucamanza avuga ko afungwa iminsi 30 hagakomeza gukorwa iperereza no kugira ngo adacika ubutabera.

Mu kuburana Karangwa yahakanye ko yakoresheje impamyabumenyi yo muri Philippines, ariko ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ko yayikoresheje yiyamamariza kuyobora ADEPR kandi hari n’amajwi y’icyo gihe yiyamamaza.

Muri izi mpamyabumenyi bigaragara ko Rev Karangwa John bigaragara ko yize muri Uganda mu ishuri rya tewolojiya i Kampala (Kampala School of Theology) aharangiza mu 2011, ahakura impamyabumenyi yagereranywa n’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Diploma) akomereza muri Far Corners International Theological Seminary INC mu gihugu cya Phillipines arangiza mu 2013.

Ku mpamyabumenyi yo muri Philippines, iriho icyiciro ‘Title ya Révérend’ (Rev. Pastor Karangwa John) kandi mu rwego rw’ibijyanye n’imyigire nta mpamyabumenyi ijyaho urwego rw’akazi kuko atari izina ry’umuntu.

Iyi mpamyabumenyi yo muri Philippines kandi baranditseho ko yize mu ishami (Faculty of Serminary), aho kwandika ‘Seminary’, ibi nabyo bituma abantu bibaza uko Kaminuza iri ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ikora ikosa nk’iri mu mpamyabumenyi.

Ikindi kivugwa kandi ni uko Rev Karangwa ashobora kuba atararangije amashuri yisumbuye, hakibazwa uko yagiye kwiga tewolojiya hadashingiwe ku mpamyabumenyi y’amasomo asanzwe (A2), kandi ari ko ubusanzwe biteganywa.

Rev. Karangwa ni umwe mu bayobozi bamaze imyaka isaga ibiri bayoboye ADEPR aho we n’Umuvugizi Mukuru w’iri torero Rev. Karuranga Ephrem basimbuye Rev. Sibomana Jean na Rev. Rwagasana Tom, bari bamaze imyaka itatu ku buyobozi.

Impamyabumenyi Rev Karangwa yakuye muri Uganda
Impamyabumenyi Rev Karangwa yakuye muri Philippines

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger