AmakuruIyobokamana

Urukiko rwasanze Apotre Yongwe kuba yafungwa ariwo mwanzuro uboneye

Umuvugabutumwa akaba n’umushoramari Harelimana Joseph akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugirango iperereza rikomeze kandi abashe gucungirwa umutekano.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane taliki 26 Ukwakira 2023, gifatirwa ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.
Urukiko rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zituma akekwa n’imiburanire ye rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera, ariko mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yari yatangaje ko mu gihe haba hagaragaye uwo yambuye yamukubira inshuro zirindwi.

Yongwe akatiwe gufungwa by’agateganyo, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwatanze impamvu y’uko iperereza ku byaha akurikiranyweho ryakomeza kugira ngo ataribangamira cyangwa agatoroka ubutabera. Ikindi kandi ngo bikaba ari no kumurindira umutekano.

Tariki 01 Ukwakira 2023, nibwo Apotre Joseph Harerimana wamenyekanye nka Yongwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie).

Giteganywa n’ingingo y’174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Urukiko rero rwasanze ko kuba yafungwa ariwo mwanzuro uboneye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger