Urukiko rwakatiye Twahirwa Seraphin, Basabose ashyirirwaho ingamba
Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.
Ni icyemezo cyafashwe mu rukerera nyuma y’aho tariki ya 19 Ukuboza uru rukiko rwari rwahamije Twahirwa ibyaha bya jenoside, iby’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe mu 1994. Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Kuri Basabose, icyemezo cy’urukiko rwamufatiye gishobora kuzahinduka bitewe n’uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y’igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.
Ku ruhande rw’abunganiraga abaregwa, Me Vincent Lurquin wa Twahirwa na Me Jean Flamme wa Basabose, bagaragarije abacamanza uburakari ubwo bari bamaze gutangaza ibi bihano, ndetse bashatse kubasagararira, biba ngombwa ko bacungirwa umutekano.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023.
Urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi nirwo rwaciye uru rubanza,kuwa Kabiri rwemeza ruti:
“Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose barahamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byo mu ntambara, gushaka kwica wabiteguye (tentatives d’homicide intentionnel), hakiyongeraho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu batabishaka (pénétration non consentie) bishinjwa Séraphin Twahirwa.”
Uwo mukuru w’urukiko avuga ko Twahirwa hari ibimenyetso bitabeshya byerekana ko yakoze ibyaha bya jenoside, ibyaha byo mu ntambara, kwica yabiteguye, gushishikariza Interahamwe kumara Abatutsi no gusambanya abagore ku gahato batabishaka.
Yavuze ko Twahirwa “yishe abantu batagira umubare abaziza ko ari Abatutsi, ahamagarira Interahamwe kwica Abatutsi, yatanze intwaro,anafata abagore ku ngufu.
“Naho Basabose yakoresheje uburyo yari afite mu kubiba urwango rw’Abatutsi mu gutanga ubufasha bugizwe n’amamodoka n’amafaranga mu kumara Abatutsi.”
Yakomeje avuga ko Basabose yakoresheje imigabane yari afite muri Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM),igera ku bihumbi 600Frw mu kubiba urwango rwo kwanganisha Abahutu n’Abatutsi.
Umukuru w’urukiko yanavuze ko Basabose ubwe yahagarikiye ubwicanyi, ahandi agaha ibihembo Interahamwe zivuye n’izigiye kwica, aho n’imodoka ze zatwaraga intwaro.