AmakuruImyidagaduro

Urukiko rwakatiye Harvey Weinstein washinjwaga guhohotera abagore

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020, urukiko rwa New York rwakatiye bwana Harvey Weinstein  igifungo cy’imyaka 23 nyuma yp guhamwa n’ibyaha yashinjwaga byo guhohotera ighitsina gore yitwaje icyo ari cyo.

Harvey Weinstein mbere y’uko afatirwa ibi bihano, nawe ubwe mu ijwi yavugiye mu rukiko, yagaragaje ko yicuza ibyo yakoze ndetse yemeza ko nta cyo ashinja abagore bamushinjije ibyo byaha.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga James Burke yakatiye imyaka 20 Weinstein ku cyaha cyo mu cyiciro cya mbere cyo gufata ku ngufu gushingiye ku gitsina n’indi itatu cyo mu cyiciro cya gatatu cy’iki cyaha.

Azakora ibi bihano mu myaka ikurikiranye kandi azagenzurwe mu gihe cy’imyaka itaha mu gihe azaba yakirangije.

Harvey Weinstein yahawe iki gihano hashingiwe ku buhamya bwa Miriam Haley na Jessica Mann, bwatanze mu rukiko kuri uyu wa Gatatu.

Haley yagize ati “Harvey Weinstein iyo adahanwa n’uru rukiko, byari kuba akamenyero. Ndaruhutse noneho azamenya ko atari hejuru y’amategeko. Nduhutse ko hari abagore bari hanze aha bafite umutekano kuko adahari.”

Weinstein yavuze ko yizera ko aba bagore bose bamushinja nta n’umwe yigeze ashyiraho agahato, cyane cyane ashyira mu majwi uwitwa Mann.

Harvey Weinstein yari amaze imyaka irenga ibiri ahanganye n’ibirego byaturutse mu bagore n’abakobwa batandukanye bamushinja ko yabafashe ku ngufu abandi bakavuga ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo butandukanye. Ibirego byose yarabihakanaga ariko benshi bakavuga ko bafite gihamya.

Ibi birego bitangira gucicikana Harvey Weinstein yahawe akato ndetse yakumiriwe burundu mu ihuriro ry’abahanga mu gutunganya amashusho haba aya filime, ibiganiro by’itangazamakuru no mu byiciro byose byo gucuruza no gukwirakwiza filime.

Ubuyobozi bw’iri huriro ryitwa Producers Guild of America [PGA] bwatangaje ko Harvey Weinstein akumiriwe kugeza igihe azavira ku Isi. Icyo gihe BBC yatangaje ko Umuyobozi wa PGA yavuze ko “ibikorwa by’ubusambanyi no guhohotera abagore bishinjwa Weinstein bidakwiye kwihanganirwa na gato.”

Ibirego n’ubuhamya bushyira Harvey Weinstein mu majwi ko akunda by’ikirenga abakobwa no kubakorakora bwatanzwe mu bihe bitandukanye gusa bwafashe indi ntera mu ntangiriro z’Ukwakira 2017.

Abagore n’abakobwa bazwi muri sinema barimo Lupita Nyong’o n’Umwongerezakazi Lysette Anthony wavugaga ko uyu mugabo yamufashe ku ngufu ahayinga mu 1980.

Uyu mugabo w’imyaka 67 ubwo yamaraga gushinjwa ibi byaha byose yahise yegura ku buyobozi bw’Ikigo cya The Weinstein Co ndetse icyo gihe yanajyanywe mu kigo gifasha abasaritswe no gukunda imibonano mpuzabitsina muri Arizona.

Yirukanywe mu Kigo cya Academy of Motion Picture Arts and Sciences ndetse umugore bashakanye witwa Georgina baratandukana.

Weinstein ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob mu 1979. Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa “The Crying Game”, “Pulp Fiction”, “The English Patient” na “Good Will Hunting”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger