Urukiko rwa Uganda rwarekuye Abanyarwanda barindwi
Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda rwarekuye Abanyarwanda barindwi. N’ubwo ku rukuta rwa New Vision hadatangazwa icyo bari bafungiwe n’amazina yabo, u Rwanda rumaze igihe ruvuga ko Uganda irufungiye abaturage ivuga ko bagiyeyo kuyineka. Yo hari yarabihakanye.
Ni kenshi abategetsi ba Uganda babihakanye, bakabaza u Rwanda urutonde rw’abo ivuga ko ifunze.
Kuri Twitter Abanyarwanda banditse bavuga ko ibyo Uganda ikoze ari byiza ariko ko yagombye no kurekura abandi ifunze harimo Rutagungira Rene.
Barasaba kandi ko amazina y’abarekuwe yatangazwa, hakavugwa icyo baregwaga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye Umuseke ko ayo makuru aribwo Minisiteri ayoboye ikiyamenya.
Ati: “Ariya makuru natwe ni bwo tukiyabona, ntabwo dufite ‘details’. Turakomeza kubikurikirana dukorana na Embassy yacu kugira ngo tumenye abarekuwe abo ari bo, n’ibyo baregwaga…”
Kubyerekeye iby’uko kuba Uganda yarigizaga nkana ubwo yavugaga ko nta Banyarwanda ifunze ifunze mu buryo butemewe n’amategeko, Dr Biruta yagize ati: “ Birumvikana ko utarekura uwo utarufunze.”