Urujijo rukomeje kuba rwose ku buzima bwa Musa Baluku uyobora ADF
Ibyumweru bimaze kuba bitatu Umuyobozi Mukuru w’umutwe wa ADF, Musa Seka Baluku aburiwe irengero ku buryo hibazwa niba yaba agihari cyangwa yarapfuye.
Ni nyuma y’ibitero by’indege ingabo za Uganda zimaze iminsi zisuka mu bice we n’abarwanyi be bari barigaruriye, gusa ntibizwi niba yarapfuye cyangwa se yaracitse akaba yibereye mu mashyamba y’inzitane aho ingabo za Uganda zitaragera.
ChimpReports iherutse kwandika ko uyu mugabo ‘ashobora’ kuba yarapfuye, yarakomeretse cyane cyangwa se yihishe ahantu hataramenyekana, akaba yaranakuyeho uburyo bw’itumanaho ngo hatagira umuca iryera.
Musa Baluku ni Komanda wa ADF kuva muri 2015, nyuma y’uko Jamil Mukulu wari umuyobozi w’uriya mutwe yari amaze gutabwa muri yombi afatiwe i Dar es Salaam mbere yo gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Baluku akiba umuyobozi wa ADF yahise atangaza ko abaye Sheikh kandi ashyizeho Leta ya Kisilamu ifite umugambi wo kuzashinga imizi mu Gice cy’Afurika yo Hagati.
Leta zunze ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano we n’abandi barwanyi n’abayobozi bo mu mutwe ayobora.
Umwungirije yitwa Rashid Swaibu Hood Lukwago.
Ku wa 30 Ugushyingo ni bwo Ingabo za Uganda zatangiye kugaba ibitero bikomeye byo kumuhiga we n’abarwanyi ayobora, nyuma yo guhabwa uburenganzira na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
DF ishinjwa ko ari yo yihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kampala.
RFI niyo yabanje gutangaza ko yabonye amakuru y’uko Perezida Félix Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru guhiga abarwanyi ba ADF.
Umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye yongoreye ko Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Intego ngo ni uguhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).
Ingabo za Uganda zinjiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziyobowe na Gen Kayanja Muhanga .
Ibikorwa by’ingabo za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina ‘Operation Shujaa’.
‘Shujaa’ ni ijambo ry’Igiswayile rivuga ‘Ubutwari’.
Ibitero by’ingabo za Uganda bigamije kunegekaza abarwanyi ba ADF bafite ibirindiro mu bice bya Yayuwa, Tondoli, Beni I and Beni II.
Izi ngabo ziheruka gutangaza ko zamaze kwinjira mu gace ka Kambi ya Yua gaherereye mu mashyamba y’inzitane yo muri Ituri, kakaba gafatwa nk’ikicaro gikuru cya ADF.
Bivugwa ko izi ngabo byazitwaye iminsi ibiri zigenza ibirenge kugira ngo zigere muri ariya matware.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko ibi bitero byaba byaraguyemo ibyihebe 200, gusa nta gihamya kirerekanwa cy’uko ibivugwa ari ukuri.
Cyakora cyo Igisirikare cya Uganda kivuga ko cyataye muri yombi ibyihebe birenga 30 kinasenya ibirindiro birindwi by’umwanzi.