AmakuruImyidagaduro

Urujijo muri Miss Rwanda 2022: Haribazwa uko uwahawe Yes 3 yasigaye naho ufite No 3 agakomeza mu irushanwa

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ikibazo benshi bibazo uko umukobwa ufite Yes 3 asigara naho ufite No 3 agatsinda kandi ngo yananiwe no gusobanura umushinga we.

Uyu mwaka  muri aya majonjora ya Miss Rwanda  byinshi biberamo ntibigikunda kumenyekana kuko itangazamakuru ryagabanyijwe ku kigero cyo hejuru bivugwa ko byatewe   n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Gusa bamwe mu bariyo uretse gukurikiranaiki gikorwa ntabwo bemerewe gufata amafoto cyangwa Amashusho kuko najya hanze atangwa na Miss Rwanda ubwayo agakurwa kuri bimwe mu bitangazamakuru biriyo bigerageza kwandika ibiri kuhabera ako kanya.

Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2022, ubwo iri rushanwa ryari ryerekeje mu ntara y’Iburasirazuba haje kubamo ibyayobeye benshi ndetse bamwe bongera kwibaza niba koko iri rushanwa nta yandi macenga aribamo bimwe bita “Kata”nkuko byagiye bivugwa cyane mu myaka yashize.

 Umukobwa witwa Uwase Esther yari yambaye numero 64, nibwo yarageze imbere yabagize akanama nkemurampaka. Uyu mukobwa wari wambaye ikanzu  y’Umukara, isaha ku kuboko ku ibumoso, n’Umukufi mu Ijosi, yabajijwe umushinga afite ananirwa kuwusobanura. Ntakujijinganya abakemurampaka bose bamuhaye NO nkuko byagaragaye mu mashusho.

Guhabwa NO mu irushanwa byo ni ibisanzwe, ndetse si nawe wa mbere cyangwa wa nyuma waruyihawe. Igisa nicyatunguye benshi ndetse abantu bakibaza byinshi ni uko ubwo hasomwaga abakobwa 14 batsindiye guhagararira intara y’Uburasirazuba yaje guhamagarwa nawe ndetse ahabwa ’PASS’ yemyebivuze ko yari ahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Ibi ntawabitindaho kuko nubundi bibaho ko habaho guhabwa amahirwe bitewe n’umubare ukenewe wabahatana , ashobora kongerwa kurutonde akuzuza umubare irushanwa rugakomeza.

Gusa ibi byagarutsweho cyane biteza nurujijo rukomeye nyuma y’ibyabaye kuri Nkubana Bless wari wambaye numero 59, we yageze imbere y’abagize akana nkemurampaka saa 17:07. Uyu mukobwa yarafite Umushinga wo kwagura gahunda ya Made in Rwanda. Akavuga ko azajya ahuza abakora muri iyi gahunda ya Made in Rwanda akumva ibibazo bafite kugira ngo azabavuganire mu nzego zibishinzwe.

Akimara gusobanura uyu mushinga we, abagize akanama nkemura mpaka bose bahise bamuha ’YES’ eshatu zose. Ntagushidikanya icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro cyari kiri hejuru kuri we ndetse n’abakurikiye irushanwa cyangwa abamushigikiye.

Gusa ubwo hasomwaga abakomeza (babonye PASS) ntabwo uyu mukobwa yigeze yiyumva ku rutonde rw’Abakobwa 14 bagomba guhagararira iyi ntara y’Iburasirazuba. ndetse biza gutuma benshi bibabaza ikihishe inyuma y’ayo mayobera, aho uwabonye ’NO’ eshatu abona ’PASS’ (Gukomeza mukindi cyiciro) mu gihe uwabonye ’YES’ eshatu we yangiwe gukomeza.

Nanubu ibi biracyari urujijo mu bakurikira iri rushanwa  cyane ko bamwe mubagize akanama nkemurampaka ntibaba bemerewe kuvugana n’itangazamakuru mu gihe iri rushanwa riri kuba .

Kuri ubu benshi ku mbuga nkoranyambaga  bari kwibaza  niba YES na NO zitangwa muri iri rushanwa ziba arizo kurangiza umuhango ntakindi zimaze , niba hari abahabwa “No” eshatu bahabwa amahirwe yo gukomeza kurusha abafite “Yes” eshatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger